Ambasaderi Valentine Rugwabiza, Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, akaba anayobora ubutumwa bw’Amahoro bw’uyu Muryango muri iki Gihugu (MINUSCA), yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku musanzu zikomeje gutanga muri iki Gihugu.
Ambasaderi Valentine Rugwabiza yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki Indwi Kanama 2024 ubwo yakiraga Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.
Ni igikorwa cyabaye gikurikiye ikiganiro Maj Gen Vincent Nyakarundi yagiranye n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro zigize itsinda rya VI ndetse Level 2+ Hospital ziri mu gace ka Bria muri Perefegitura ya Haute-Kotto iherereye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Centrafrique.
Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, akaba n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’uyu Muryango muri iki Gihugu (MINUSCA), Umunyarwandakazi Amb. Rugwabiza yashimiye Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku musanzu butanga mu kubakira ubushobozi igisirikare cy’iki Gihugu [Centrafrique] babinyujije mu myitozo baha bamwe mu binjira muri iki Gisirikare, kandi bikaba bikomeje gutanga umusaruro ushimishije.
Yanashimiye kandi abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa MINUSCA ku muhate bakorana no gukora kinyamwuga mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo kandi bakanabikora no mu bice bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Vincent Nyakarundi, mu kiganiro yagiranye n’abasirikare bari muri Bria, yavuze ko icyamuzanye muri Centrafrique, ari ukubagezaho ubutumwa bw’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, ubashimira ku mbaraga n’umuhate bakomeje gukorana mu kurinda abasivile mu bice bahawe gukoreramo inshingano zabo.
Yongeye kubibutsa gukora kinyamwuga, bakirinda kugwa mu makosa, ndetse bakanakomeza kugendera ku ndangagaciro za RDF, ndetse bakanakomeza guhesha ishema Igihugu cyabo bakakibera ba Ambasaderi beza.
RADIOTV10