Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hashyizwe hanze inenge zagaragaye mu matora yo muri Congo

radiotv10by radiotv10
14/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hashyizwe hanze inenge zagaragaye mu matora yo muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro ry’Imiryango ikurikirana ibikorwa by’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SYMOCEL), ryagaragaje inenge uruhuri zagaragaye mu matora yabaye muri iki Gihugu, zishimangira ko habayeho kurenga ku ihame rya Demokarasi.

Iri huriro ‘SYMOCEL’ (Synergie des Missions d’Observation Citoyenne des élections) ryabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, mu kiganiro ryagiranye n’itangazamakuru cyo kurigaragariza raporo y’ubushakashatsi ku migendekere y’amatora aherutse kuba muri iki Gihugu.

Muri ubu bushakashatsi bwa SYMOCEL, habajijwe abantu 690 bo mu Ntara 19 zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo abo mu miryango itari iya Leta, abanyapolitiki, abo mu madini n’amatorero, ndetse n’abashakashatsi.

Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, Luc Lutala yavuze ko ubu bushakashatsi bwagaragaje inenge 20 z’ibigomba kuzahindurwa mu matora ataha, mu rwego rwo gutuma hubahirizwa ihame rya Demokarasi ndetse akanakurikiza amategeko.

Bimwe muri ibyo bintu 20 bigomba gukosorwa, harimo kurwanya ruswa isabwa n’abatora, kubahiriza amasaha yo gufungura no gufunga ibiro by’itora.

Yanavuze kandi ko hagaragayemo ibikorwa byo kutuhariza amahame ya Demokarasi byagaragaye by’umwihariko mu matora aheruka byagiye bikorwa n’inzego za Leta, byagiye bibangamira uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage.

Yagize ati “Ubundi ni inde ibibazo bigiraho ingaruka? Aho kuba abanyapolitiki, ahubwo ziba ku baturage mu gihe baba batazi uburyo bacunga ibibazo by’abaturage. Dufashe nk’urugero rwa Kinshasa nk’indorerwamo y’Igihuhu, aho ibibazo bikomeza kwiyongera.”

Yanavuze kandi ko amatora ateguwe mu mucyo kandi mu buryo bwizewe, ari intambwe ikwiye guterwa, kandi bikagirwamo uruhare no guhuriza hamwe imbaraga kw’inzego za Leta, mu rwego rwo kubungabunga ituze, iterambere n’amahoro.

Iri huriro SYMOCEL ryasabye inzego zirebwa n’itegurwa ry’amatora, nka Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Sena ndetse n’Urukiko rw’Ikirenga, kugira uruhare mu bikorwa byose by’amatora kugira ngo ihame rya demokarasi ribungwabungwe.

Abayobozi b’Ihuriro SYMOCEL

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − seven =

Previous Post

ITANGAZO RYO GUHINDUZA AMAZINA

Next Post

Gen.Muhoozi nyuma yo kuva mu Rwanda yageneye ubutumwa Perezida Kagame na Gen.Muganga

Related Posts

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

by radiotv10
28/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye ubwicanyi bwakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF/NALU bwakorewe abaturage b’abasivile 47 biciwe muri Kiliziya ya Komanda iherereye muri...

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

by radiotv10
25/07/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umuntu wese ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u...

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

by radiotv10
25/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu...

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

by radiotv10
24/07/2025
0

Pasiteri Marcelo Tunasi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu bakozi b’Imana bakurikirwa na benshi muri Afurika, yashyingiranywe...

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
23/07/2025
0

Ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byashizemo abantu bahunze kubera imirwano imaze iminsi ibiri...

IZIHERUKA

Why many African parents fear talking to their children about sex life?
IMIBEREHO MYIZA

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

by radiotv10
28/07/2025
0

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

28/07/2025
AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

28/07/2025
Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

28/07/2025
Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

28/07/2025
Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

26/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen.Muhoozi nyuma yo kuva mu Rwanda yageneye ubutumwa Perezida Kagame na Gen.Muganga

Gen.Muhoozi nyuma yo kuva mu Rwanda yageneye ubutumwa Perezida Kagame na Gen.Muganga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.