Ihuriro ry’Imiryango ikurikirana ibikorwa by’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SYMOCEL), ryagaragaje inenge uruhuri zagaragaye mu matora yabaye muri iki Gihugu, zishimangira ko habayeho kurenga ku ihame rya Demokarasi.
Iri huriro ‘SYMOCEL’ (Synergie des Missions d’Observation Citoyenne des élections) ryabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, mu kiganiro ryagiranye n’itangazamakuru cyo kurigaragariza raporo y’ubushakashatsi ku migendekere y’amatora aherutse kuba muri iki Gihugu.
Muri ubu bushakashatsi bwa SYMOCEL, habajijwe abantu 690 bo mu Ntara 19 zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo abo mu miryango itari iya Leta, abanyapolitiki, abo mu madini n’amatorero, ndetse n’abashakashatsi.
Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, Luc Lutala yavuze ko ubu bushakashatsi bwagaragaje inenge 20 z’ibigomba kuzahindurwa mu matora ataha, mu rwego rwo gutuma hubahirizwa ihame rya Demokarasi ndetse akanakurikiza amategeko.
Bimwe muri ibyo bintu 20 bigomba gukosorwa, harimo kurwanya ruswa isabwa n’abatora, kubahiriza amasaha yo gufungura no gufunga ibiro by’itora.
Yanavuze kandi ko hagaragayemo ibikorwa byo kutuhariza amahame ya Demokarasi byagaragaye by’umwihariko mu matora aheruka byagiye bikorwa n’inzego za Leta, byagiye bibangamira uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage.
Yagize ati “Ubundi ni inde ibibazo bigiraho ingaruka? Aho kuba abanyapolitiki, ahubwo ziba ku baturage mu gihe baba batazi uburyo bacunga ibibazo by’abaturage. Dufashe nk’urugero rwa Kinshasa nk’indorerwamo y’Igihuhu, aho ibibazo bikomeza kwiyongera.”
Yanavuze kandi ko amatora ateguwe mu mucyo kandi mu buryo bwizewe, ari intambwe ikwiye guterwa, kandi bikagirwamo uruhare no guhuriza hamwe imbaraga kw’inzego za Leta, mu rwego rwo kubungabunga ituze, iterambere n’amahoro.
Iri huriro SYMOCEL ryasabye inzego zirebwa n’itegurwa ry’amatora, nka Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Sena ndetse n’Urukiko rw’Ikirenga, kugira uruhare mu bikorwa byose by’amatora kugira ngo ihame rya demokarasi ribungwabungwe.
RADIOTV10