Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UPDATE: Amakuru agezweho ku muhanda utari nyabagendwa mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
28/08/2024
in MU RWANDA
0
UPDATE: Amakuru agezweho ku muhanda utari nyabagendwa mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda itangaje ko bitewe n’impanuka y’ikamyo yabereye mu muhanda Kigali-Musanze, byari byanatumye umuhanda wa Kigali-Rulindo uba ufunzwe by’agateganyo, uru rwego rwatangaje ko uyu muhanda wabaye nyabagendwa nyuma yo gukuramo iki kinyabiziga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024, Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko uyu muhanda wabaye ufunzwe by’agateganyo kubera iyi mpanuka y’ikamyo yari yaguyemo.

Mu butumwa uru rwego rwatambukije ku mbuga nkoranyambaga, rwari rwagize ruti “Turamenyesha abakoresha umuhanda Kigali-Musanze ko kubera impanuka y’ikamyo yabereye Shyorongi, ubu umuhanda Kigali-Rulindo wabaye ufunze by’agateganyo.”

Polisi y’u Rwanda yari yasabye abari gukoresha uyu muhanda kuba bihanganye mu gihe hakiri gukorwa imirimo yo gukura mu muhanda iyi kamyo yaguye muri uyu muhanda. Iti “cyangwa mugakoresha umuhanda Kigali-Rukomo-Gicumbi-Base. Turaza kubamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa.”

Polisi y’u Rwanda ntiyatangaje izindi ngaruka zaba zatewe n’iyi mpanuka y’ikamyo yaguye muri uyu muhanda Kigali-Musanze usanzwe uri mu mihanda ikoreshwa cyane.

Nyuma y’amasaha macye, uru rwego rwatangaje ko nyuma y’uko harangiye igikorwa cyo gukura mu muhanda iki kinyabiziga cyakoreyemo impanuka, uyu muhanda wa Kigali-Musanze wongeye kuba nyabagendwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda byungutse amaboko y’umuryango ufite ubushake bwihariye

Next Post

Menya izindi serivisi z’ubutaka zitazongera gusabwa hakoreshejwe impapuro

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya izindi serivisi z’ubutaka zitazongera gusabwa hakoreshejwe impapuro

Menya izindi serivisi z’ubutaka zitazongera gusabwa hakoreshejwe impapuro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.