Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Gabon: Perezida yatunguye benshi ku munsi w’itangira ry’amashuri

radiotv10by radiotv10
10/09/2024
in Uncategorized
1
Gabon: Perezida yatunguye benshi ku munsi w’itangira ry’amashuri
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Inzibacyuho muri Gabon, General Oligui Nguéma yajyanye abana be ku ishuri ku munsi w’itangira ry’amashuri anabatwaje igikapu kirimo ibikoresho by’ishuri, ibintu byatunguye benshi byumwihariko abarimu bo kuri iryo shuri n’ababyeyi bagenzi be na bo bari baherekeje abana babo.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 09 Nzeri 2024, ubwo muri Gabon batangiraga umwaka w’amashuri, ubundi ababyeyi bakazinduka mu gitondo bajyana abana babo ku mashuri.

Muri abo babyeyi, barimo na Perezida w’iki Gihugu, Général Oligui Nguéma ubwo na we yaherecyezaga abana be babiri ku ishuri barimo uw’umukobwa n’umuhungu, ibintu bivugwa ko bibayeho bwa mbere muri iki Gihugu.

Ibi byatunguye benshi barimo abarimu n’abayobozi bo ku ishuri aba bana be bigaho, kimwe n’ababyeyi na bo bari bazanye abana babo ku ishuri.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Perezida Général Oligui Nguéma ava mu modoka ari kumwe n’abana babiri, anabatwaje igikapu kirimo amakayi, ubundi akabaherecyeza bakarinda bagera mu cyumba kigari cy’ishuri.

#AFRIQUE: #GABON

À l'occasion de la rentrée scolaire 2024-2025, le président de la transition gabonaise, le général Brice Clotaire @oliguinguema a accompagné ses enfants ce matin à l'école. (Vidéo) pic.twitter.com/J4F27TGX2x

— Ebale ya mozindo off (@ebalemozindo) September 9, 2024

Muri aya mashusho, Général Oligui Nguéma yabanje gukomanga ku rugi rw’ishuri, ubundi akinguriwa n’umwarimu w’umuzungu, na we wabanje kwikanga no gutungurwa no kuba Perezida w’Igihugu azanye abana ku ishuri.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Claver Mbonyingingo says:
    1 year ago

    C’est un bon geste

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 9 =

Previous Post

Amakuru mashya ku kwinjira mukino w’u Rwanda na Nigeria

Next Post

Bavuze impamvu itabaturukaho ituma bakivurisha ibicuncu n’imiravumba kandi bafite Mituweli banegereye Ivuriro

Related Posts

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bavuze impamvu itabaturukaho ituma bakivurisha ibicuncu n’imiravumba kandi bafite Mituweli banegereye Ivuriro

Bavuze impamvu itabaturukaho ituma bakivurisha ibicuncu n’imiravumba kandi bafite Mituweli banegereye Ivuriro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.