Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyanza: Umuturage ubayeho ubuzima atishimiye arashinja umuyobozi gutuma atabuvamo

radiotv10by radiotv10
13/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyanza: Umuturage ubayeho ubuzima atishimiye arashinja umuyobozi gutuma atabuvamo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, avuga ko Umuyobozi w’Umudugudu yamugurishije inka yari yahawe muri gahunda ya Girinka, n’isakaro yari yahawe, none akomeje kuzahazwa n’imibereho mibi, nyamara yari yizeye ko agiye kuyisezerera.

Sibonama Phenias utuye mu Mudugudu wa Nyesonga mu Kagari ka Butansinda, avuga ko yari yahawe inka, ariko Umuyobozi w’Umudugudu akamugira inama ngo azayigurishe aguremo intama, akabyanga.

Avuga ko uwbo yabyangaga, uyu muyobozi yaje “mu rugo arayinyaga arayigurisha aguramo indi ya macye andi arayirira, indi yaguranishije araza arayishorera ayijyana ku Murenge. Yajijyanye tutabivuganye ni mu buryo bwo kuyinyaga.”

Yanahawe amabati yo gusakarisha inzu ye yari yasenywe n’ibiza, ariko agiye kuyafata aho yari yayabikije, abwirwa ko Umuyobozi w’Umudugudu wabo ndete n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, bayajyanye.

Ati “Ngiye kumva numva ngo amabati yanjye Mudugudu wacu na Gitifu w’Akagari ka Butansinda ngo baraje barayafata barayajyana.”

Umuyobozi w’Umudugudu, Maniraguha Damascene, ushinjwa n’uyu muturage, avuga ko amabati koko ko yayahawe, ariko ko atahise yubaka inzu, biba ngombwa ko baba bayahaye undi wari wamaze kubaka. Ati “Niyubaka azayahabwa.”

Naho inka yari yahawe muri Girinka, ariko akaza kuyimunyaga, Umuyobozi w’Umudugudu avuga ko uyu muturage yari yananiwe kuyorora, ndetse ko ari we wayitangiye.

Umukozi Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Kigoma, Munyakazi Emmanuel, avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge butari buzi iki kibazo.

Ati “Tugiye gukurikirana niba harabaye uburiganya ku Mudugudu, umuturage asubizwe uburenganzira bwe.”

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + ten =

Previous Post

Ruhago nyarwanda yagize ibyago ibura uwayigiriye akamaro katumye haboneka abakinnyi bakomeye

Next Post

Umugaba Mukuru wa RDF yasuye APR FC ifite urugamba rw’umukino utoroshye

Related Posts

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

by radiotv10
16/09/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko muri uyu mwaka wa 2025, ingo zigerwaho n’umuriro w’amashanyarazi zageze kuri 85% zivuye munsi ya...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

by radiotv10
16/09/2025
0

For many years, cash was the main way people in Rwanda paid for goods and services. From small shops in...

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura
IBYAMAMARE

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

by radiotv10
16/09/2025
0

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

16/09/2025
Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

16/09/2025
Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

16/09/2025
Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugaba Mukuru wa RDF yasuye APR FC ifite urugamba rw’umukino utoroshye

Umugaba Mukuru wa RDF yasuye APR FC ifite urugamba rw’umukino utoroshye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.