Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kwirinda imibonano ikingiye n’idakingiye n’uwagaragaje ibimenyetso,…: Hasohotse amabwiriza yo kurwanya MPox mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
12/09/2024
in MU RWANDA
0
Indwara y’ubushita yagaragaye mu Rwanda nyuma y’u Burundi na Congo yagaragaye mu kindi Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, cyashyize hanze amabwiriza yo gukumira no kwirinda indwara y’Ubushita bw’Inkende (MPox), arimo gusaba abantu kwirinda imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye n’umuntu wagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara.

Amabwiriza akubiye mu nyandiko yashyizwe hanze na RBC, agaruka ku mateka ya hafi y’iyi ndwara iterwa na virusi ya Mpox yagiye igaragara cyane hirya no hino ku isi kuva mu mwaka 2022.

RBC igira iti “Kuva mu mwaka wa 2023 iyi ndwara yakwirakwiye no mu Bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Mu Rwanda, hari abantu bagaragaweho indwara y’ubushita bw’inkende kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2024. Aba barwayi bakurikiranywe n’abaganga ndetse bamwe muri bo barakize basezererwa mu bitaro, abandi na bo bakomeje kwitabwaho kandi ntibarembye, hari icyizere ko bazakira vuba.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima kivuga ko umuntu wese ashobora kwandura iyi ndwara, kinagaragaza uburyo ishobora kwanduramo, burimo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina (yaba ikingiye cyangwa idakingiye), mu gihe cyo gusuhuzanya, mu gusomana, ndetse no mu gihe cyo gukora ku bintu uwayirwaye yakozeho.

Umuntu wanduye Mpox atangira kugaragaza ibimenyetso byayo hagati y’iminsi 2 na 21 nyuma yo kuyandura.

RBC kandi yagaragaje bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara, birimo kugira ibiheri bimeze nk’ubushye bibabaza bituma umuntu ashaka kwishimashima, no kugira umuriro mwinshi ushobora kugera ku dogere 38,5.

RBC kandi yibukije abantu uburyo bashobora kwirinda. Iti “Kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso bya Mpox cyangwa gukora ku bikoresho yakozeho; kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wagaragaje ibimenyetso bya Mpox, Gukaraba intoki kenshi kandi neza ukoresheje amazi n’isabune”

RBC kandi yaboneyeho kugira inama Ibigo by’amashuri muri ibi bihe by’itangira ry’amasomo, ibisaba gusuzuma abanyeshuri, babapima umuriro n’ibindi bimenyetso bigaragara ku mubiri, mbere yo kwinjira mu kigo, kandi bikanakomeza ku ishuri buri munsi.

Ibigo by’amashuri kandi byasabwe guteganya ahantu hajya hashyirwa abanyeshuri bakekwaho kugira iyi ndwara.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − fourteen =

Previous Post

Ibyo bamwe bavuga ko bikwiye kurindwa abana, hari ababyeyi babishima bakagaya ahubwo abatabikora

Next Post

Uko Trump na Kamala babyitwayemo ubwo bahuraga nyuma gato bahanganye mu kiganiro-mpaka

Related Posts

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko Trump na Kamala babyitwayemo ubwo bahuraga nyuma gato bahanganye mu kiganiro-mpaka

Uko Trump na Kamala babyitwayemo ubwo bahuraga nyuma gato bahanganye mu kiganiro-mpaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.