Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball mu bagabo irahatanira umwanya wa gatanu n’igihugu cya Misiri , nyuma yo gutsinda Nigeria amaseti atatu kuri imwe.
U Rwanda rwerekeje mu guhatanira imyanya myiza , nyuma yo gusezererwa na Tunisia irutsinze amaseti atatu ku busa muri 1/4, muri iri rushanwa ry’ibihugu ku mugabane wa Afurika riri kubera muri Tunisia.
Kuri uyu wa gatatu, taliki ya 23 Nzeli 2026, mu guhatanira imyanya myiza kuva kuwa 5 kugera ku mwanya wa munani, ikipe y’u Rwanda yatsinze iya Nigeria amaseti atatu kuri imwe (3-1)
U Rwanda nirwo rwabanje amaseti abiri ya mbere, ku manota 25-23, 25-20 , ariko Nigeria iza gutsinda iseti ya gatatu ku manota 18-25, u Rwanda rusoza umukino rutsinda iseti ya kane ku manota 25-19.
Mu wundi mukino wo guhatanira iyo myanya, Misiri yatsinze Ghana amaseti atatu kuri abiri.
Amakipe abiri yatsinze (Rwanda na Misiri) agomba guhatanira umwanya wa 5 ku ikipe izatsinda, uwa 6 ku izatsindwa, andi abiri yatsinzwe (Nigeria na Ghana) zigahatanira umwanya wa 7 ku izatsinda n’uwa 8 ku ikipe izatsindwa.
Uyu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu, uteganyijwe kuri uyu wa kane taliki ya 24 Nzeli 2026 saa 22h00 ku isaha ya Kigali.
Mu mateka y’iri rushanwa , umwanya mwiza u Rwanda rwegukanye ni uwa gatanu.
Ubwo ruheruka muri iyi mikino muri 2023, rwegukanye umwanya wa 6.
Umukino wa nyuma w’iri rushanwa uteganyijwe kuwa gatanu.

RADIOTV10