Umukecuru witwa Mbarushimana Jeanne aravuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamwambuye miliyoni 47 866 350 Frw mu rubanza yawutsinzemo kuko bamusenyeye binyuranije n’amategeko, ndetse na Minisiteri y’Ubutabera ikaba yarandikiye ubu buyobozi ariko amezi akaba yihiritse ari arindwi ntakirakorwa.
Mu mwaka wa 2024 ni bwo umuturage witwa Mpariye Augustin yari aturutse i Kagugu, Kigali, aza gusambana mu Gatsata, mu Mujyi wa Kigali.
Mu ijoro yarimo asambanamo ni bwo inzu yamugwiriye ahita apfa, ariko umugore we ntabwo yapfuye. Icyo gihe Umujyi wa Kigali wahise ufata umwanzuro wo gusenya burundu iyo nzu ku gasozi gateganye na Kiruhura, mu gace ka Nyabugogo, Umudugudu Gakomeye, Akagari Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata, Umujyi wa Kigali.
Nyiri ayo mazu, Mbarushimana Jeanne, avuga ko bamusenyeye mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko nubwo inzu ye yaguye, ariko bitatewe n’ibiza cyangwa kuba hari mu manegeka.
Ati “Nta biza bihari, nta biza byahabaye, nta mvura yaguye kandi hano ni mu miturire kandi amazu yacu yari akomeye cyane.”
Nyuma yo kumusenyera yahise ajyana Umujyi wa Kigali mu manza, mu nkiko, uyu mukecuru arabatsinda.
Umujyi wa Kigali wategetswe kwishyura uyu mukecuru miliyoni 47,866,350 Frw z’amafaranga y’u Rwanda.
Umwaka n’igice birashize uyu mukecuru atarabona aya mafaranga. Ati “Umujyi wa Kigali wanze kunyishyura, nongeye gutangira akarengane ko gukomeza gusiragira mu nzego, turabandikira banga kubyumva, njya mu nzego zose barambwira ngo ninshake umuhesha w’inkiko, ndamushaka, Umuhesha w’Inkiko yajya kwishyuza arabandikira kugeza ubwo bamubwiye ngo ‘Ceceka jya uceceka’ bihagararira aho.”

Abaturanyi be na bo bemeza ko uyu mugore yarenganijwe ku buryo agomba kurenganurwa, agahabwa ubutabera ku mitungo ye.
Umwe ati “Ni ugushyira ibintu mu gaciro ukamwishyura agahabwa ubutabera bwuzuye kuko kutamwishyura ntabwo ubutabera buba bwaruzuye, kuko ntabwo baba barubashye icyo amategeko ateganya.”
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rwinjiye muri iki kibazo, inshuro enye bandikira Umujyi wa Kigali, ariko ntacyo wigeze ubafasha.
Iki kibazo cyaje kugwa no mu biganza bya Minisiteri y’Ubutabera, iyi Minisiteri iza kwandikira Umujyi wa Kigali ngo wishyure umuturage, ariko kugeza n’ubu amezi umunani arashize ntacyo barakora.
Umukozi ushinzwe itumanaho muri iyi Minisiteri y’Ubutabera, Madamu Umugwabeza Marie Francoise, yandikiye umunyamakuru ubutumwa kuri telefoni bugira buti “Uyu Mbarushimana Jeanne Minisiteri
y’Ubutabera yamufashije kubona bailiff [Umuhesha w’Inkiko] umurangiriza urubanza ku buntu, Umujyi udashyize mu bikorwa ibyo wasabwe, Minisiteri yandikiye ubuyobozi bwawo ibusaba gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro, inabibutsa ko ari uburenganzira bw’umuturage yemererwa n’Itegeko Nshinga cyane cyane mu ngingo yaryo y’ 152 (d).”
Impuguke mu by’amategeko, Me Gasominari Jean Baptiste, avuga ko Umujyi wa Kigali ugomba kwishyura uyu muturage ugashyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko.
Ati “Ngira ngo hari urwego muri Minisiteri y’Ubutabera rushinzwe ibyo bibazo byose byo kurangiza imanza, noneho bakareba impamvu urubanza Umujyi wa Kigali utarurangije, niba Umujyi wa Kigali waratsinzwe urwo rubanza ku rwego rwa nyuma rwarabaye Itegeko, kuko amategeko yubahirizwa n’abantu bose utitaye ku bo bari bo, kuko ntabwo Umujyi wa Kigali uri hejuru y’amategeko.”
Uyu mukecuru yagiye mu nzego za Leta, za sosiyete sivile, Abadepite kugeza no ku rwego rw’Umuvunyi, kugira ngo bamukemurire ikibazo, ariko nta n’umwe wabashije kumufasha kubona amafaranga yatsinze Umujyi wa Kigali.
Icyumweru kigiye kwirenga, abanyamakuru ba RADIOTV10 bashaka Umujyi wa Kigali kugira ngo ugire icyo uvuga kuri iki kibazo, ariko kugeza n’ubu ntacyo uratangaza.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV 10