Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyamakuru Sabin uri kugarukwaho cyane yageneye ubutumwa umugore we

radiotv10by radiotv10
13/09/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyamakuru Sabin uri kugarukwaho cyane yageneye ubutumwa umugore we
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Murungi Munyengabe Sabin uzwi mu biganiro byo kuri YouTube, umaze iminsi ataramanwa ku mbuga nkoranyambaga mu nkuru zidafitiwe gihamya zo guca inyuma uwo bashakane, yageneye ubutumwa umugore we, amubwira ko amukunda bizira uburyarya.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hazamutse amakuru avuga ko uyu munyamakuru usanzwe afite YouTube Channel yitwa Isimbi TV, amaze igihe adakora ngo kuko yavunitse ubwo yari avuye guca inyuma umugore we.

Mu mashusho yabanje gushyirwa hanze n’uwitwa Clara ufite YouTube Channel yitwa Clara TV, yagaragazaga uyu munyamakuru ari hasi bigaragara ko yavunitse, ari kumwe n’uwitwa Ngwinondebe na we uzwi kuri YouTube, aho uyu Clara yavugaga ko ari we bari bamaze gukorana icyo gikorwa cyo gucana inyuma.

Uyu Clara yavugaga ko Murungi Sabin yavunitse ubwo yasimbukaga igipangu kirekire nyuma yuko aguwe gitumo ari kumwe n’uyu mugore usanzwe afite umugabo.

Ni amakuru adafitiwe gihamya kuko abavugwa kuri iki kibazo, nta n’umwe uragira icyo abivugaho ndetse nta n’ikizibiti kibihamya cyagaragajwe, gusa kuri uyu wa Kane hakaba hagaragaye undi uvuga ko yari ahari ubwo ibi byabaga, wanagaragaje andi mashusho yafashwe ubwo byabaga, agaragaza Sabin asohoka mu nzu anurira icyo gipangu bivugwa ko yasimbutse akahavunikira.

Umunyamakuru Murungi Sabin umaze igihe adakora ibiganiro, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yagaragarije umugore we Raissa Gasagire ko amukunda byimazeyo.

Akoresheje ifoto y’umugore we Raissa, Umunyamakuru Murungi Sabin yagize ati “Mwiza imbere n’inyuma. Ndagukunda” arangije ashyiraho akarangabyiyumvire k’umutima.

Raissa Gasagire na we yageneye ubutumwa umugabo we, amubwira ko we na we n’umwana wabo, bafite umuryango mwiza kandi ko azakomeza kumukunda igihe cyose.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

DRC: Leta yatumijwe mu rubanza ku byasize imfungwa zirenga 120 zipfira muri Gereza

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje impamvu uburezi buza mu by’ibanze mu Rwanda

Related Posts

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi w’umuraperi Kivumbi King uri mu bagezweho mu Rwanda, amakuru aremeza ko yamaze kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55...

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo ‘Ancila’ yo hambere iri mu zakunzwe na benshi mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi. Uyu...

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

by radiotv10
02/11/2025
0

As the week draws to a close, many people rush into the weekend with long to-do lists, errands to run,...

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

by radiotv10
29/10/2025
0

Ange Niyonshuti Tricia, umugore w’umuhanzi Tom Close; yongeye kumwibutsa ko amukunda urutagereranywa, anamubwira ko amwifuriza kuramba kugeza igihe azabonera ubuvivi....

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje impamvu uburezi buza mu by’ibanze mu Rwanda

Perezida Kagame yagaragaje impamvu uburezi buza mu by'ibanze mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.