Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Andi masezerano atumye Rayon ibona imodoka 2 nto zishobora kuzakurikirwa na Bus y’abakinnyi

radiotv10by radiotv10
15/11/2021
in SIPORO
0
Andi masezerano atumye Rayon ibona imodoka 2 nto zishobora kuzakurikirwa na Bus y’abakinnyi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’iminsi micye Ikipe ya Rayon Sports isinyanye amasezerano na Canal +, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021, yagiranye andi masezerano na Kompanyi ya Tom Transformers itanga serivisi zitandukanye zirimo izo gucuruza imodoka ikaba yahise inaha iyi kipe imodoka ebyiri nto zizajya zifashishwa mu kazi zishobora no kuzakurikirwa n’indi nini izajya itwara abakinnyi.

Tom Transfers ni sosiyete icuruza ikanakodesha imodoka mu Rwanda, yinjiye mu bufatanye n’ikipe ya Rayon Sports aho yahise iyiha imodoka ebyiri nto [Voiture] zo mu bwoko bwa Suzuki Swift zifite agaciro ka Miliyoni 15 Frw.

Aya masezerano yashizweho umukono ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021 ku kicaro gikuru cya Tom Transfers giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Bimwe mu biri muri aya masezerano ni uko Rayon Sports yahise ihabwa imodoka 2 zizajya zifashishwa n’abakozi b’iyi kipe mu buzima bwa buri munsi.

Rayon Sports na yo izajya yamamaza ibikorwa by’iyi kompanyi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe no ku bibuga.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe buzakomeza kugira ibiganiro n’iyi kompanyi ku buryo mu minsi iri imbere banavugurura ariya masezerano ku buryo bazabona n’imodoka izajya itwara abakinnyi kuko na yo bayikeneye.

Amasezerano yashyizweho umukono n’abayobozi b’impande zombi
Ni imodoka nto zizajya zifashishwa mu bikorwa by’ubuyobozi bwa Rayon Sports
Ubuyobozi bwa Rayon bwanashyikirijwe ibyangombwa by’izi modoka

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + eighteen =

Previous Post

Musanze: Imana yigaragaje mu mpanuka ikomeye y’Imbangukiragutabara yari itwaye umubyeyi ugiye kubyara

Next Post

Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu gutangiza imurikagurisha ribera muri Afurika y’Epfo

Related Posts

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

by radiotv10
02/12/2025
0

Umunyamabanga Mushya Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe avuga ko yinjiye muri iri shyirahamwe azi ko amanyanga...

Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda

Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda

by radiotv10
30/11/2025
0

Biniam Girmay ukomoka mu Gihugu cya Eritrea ni we wabaye Umukinnyi w'umwaka muri Afurika mu mukino w'amagare muri 2025, mu...

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

by radiotv10
28/11/2025
0

Rutahizamu w'ikipe ya Arsenal Bukayo Saka yasabye urukundo Tolami Benson, umukobwa bakundanye igihe kirekire, mu birori byabereye muri resitora yo...

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

by radiotv10
28/11/2025
0

Umukinnyi wo hagati Bigirimana Abedi wa Rayon Sports, agiye kumara ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga adakina kubera imvune yagize. Aya makuru...

Hatangajwe ibihano byafatiwe umukinnyi w’Umurundi wigaragaje mu mukino wakurikiwe n’ubushyamirane mu Rwanda n’icyo yahaniwe

Hatangajwe ibihano byafatiwe umukinnyi w’Umurundi wigaragaje mu mukino wakurikiwe n’ubushyamirane mu Rwanda n’icyo yahaniwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yahagaritse imikino itatu rutahizamu w’Umurundi Jean Claude Girumugisha ukinira Al Hilal Omdurman, nyuma yo...

IZIHERUKA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose
MU RWANDA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

04/12/2025
Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu gutangiza imurikagurisha ribera muri Afurika y’Epfo

Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu gutangiza imurikagurisha ribera muri Afurika y’Epfo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.