Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyanza: Bambuwe ibyangombwa by’inzu bubakiwe bakibihabwa none ibyakurikiyeho byabashyize mu kaga

radiotv10by radiotv10
18/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyanza: Bambuwe ibyangombwa by’inzu bubakiwe bakibihabwa none ibyakurikiyeho byabashyize mu kaga
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage barimo abatishoboye n’abirukanywe muri Tanzania batujwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bavuga ko inzu zabo zangiritse ariko bakaba barabuze uburyo bwo kuzisana kuko bambuwe ibyangombwa byazo nyamara bari babihawe ariko bidateye kabiri bakabyamburwa.

Aba baturage batujwe mu Mudugudu wa Nyesonga mu Kagari ka Butansinda mu Murenge wa Kigoma, bavuga ko babanje guhabwa ibyangombwa by’inzu, ariko bakaza kubyamburwa, none ubu nta burenganzira bazifiteho.

Mukakarangwa Yozefa ati “Inzu yanjye yarasenyutse, mba nayishyizeho amabuye hejuru irenda gusenyuka, ngize amahirwe bansanira.”

Bamwe bavuga ko banakwisanira, ariko kuko batazifiteho uburenganzira ntacyo bazikoraho, kuko bambuwe ibyangombwa byazo.

Undi ati “Ibyangombwa barabiduhaye nanjye barabimpa, hashize iminsi baraza barabinyambura bavuga ko bagiye kubikosora none twategereje ko babiduha turaheba. Ubu ntitwemerewe gusana kuko gusana bisaba ko uba ufite icyangombwa kikwemerera gusana kandi ntibakiguha udafite icyangombwa cy’ubutaka.”

Umuyobozi Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Kigoma, Munyakazi Emmanuel wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, avuga ko bazasanira aba baturage.

Ati “Buri mwaka tureba inzu zangiritse tukazisana. Abo baturage na bo tuzareba uko zimeze tuzisane.”

Ku byangombwa by’ubutaka byambuwe aba baturage, uyu muyobozi yagize ati “Bahawe ubufasha na Leta bakubakirwa birakigwaho kuko ushobora kubibaha bakagurisha inzu, ni yo mpamvu tugomba gutegereza itegeko cyangwa amabwiriza cyane ko inzu ziba zubatse mu butaka bwa Leta.”

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 3 =

Previous Post

AMAKURU AGEZWEHO: RwandAir igiye guhagarika ingendo zose zerecyeza i Cape Town muri Afurika y’Epfo

Next Post

Kirehe: Bizejwe inkunga yo kwikura mu bukene none batahiye gusinya

Related Posts

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

by radiotv10
19/09/2025
0

Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ukurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo, bwa mbere agejejwe...

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

by radiotv10
19/09/2025
0

Ubuyobozi bwa Diviziyo ya gatanu y'Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubwa Burigade ya 202 y’iza Tanzania (TPDF), bwagiranye inama igamije imikoranire...

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

by radiotv10
19/09/2025
0

Umwe mu banyamategeko bunganira abantu mu butabera, yagaragaje ko gusezeranya undi ko uzamushaka bidashyiraho umuntu inshingano zo kurushinga, ndetse ko...

Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

by radiotv10
19/09/2025
0

One of the most beautiful  events in the life of a human being is a wedding. It has traditionally been...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
19/09/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi, barimo Yves Iradukunda winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nk’Umunyamabanga...

IZIHERUKA

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi
MU RWANDA

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

by radiotv10
19/09/2025
0

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

19/09/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

19/09/2025
Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

19/09/2025
Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

19/09/2025
Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kirehe: Abamaze imyaka 10 birukanywe muri Tanzania bagaragaje ikibazo cy’inyubako batujwemo

Kirehe: Bizejwe inkunga yo kwikura mu bukene none batahiye gusinya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.