• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Real Madrid ikomeje kwinjira mu bihe bitayoroheye kandi ifite urugamba ruyitegereje

radiotv10by radiotv10
16/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Real Madrid ikomeje kwinjira mu bihe bitayoroheye kandi ifite urugamba ruyitegereje
Share on FacebookShare on Twitter

Undi mukinnyi wa Real Madrid yagize imvune izatuma amara amezi atatu hanze y’ikibuga, wiyongereye ku bandi bayo bavunitse, mu gihe ifite imikino ikomeye mu bihe biri imbere irimo n’iya UEFA Champions League inafitiye igikombe.

Umukinnyi Brahim Diaz ukina asatira wa Real Madrid, yagize ikibazo cy’imvune mu mukino wahuzaga iyi kipe na Real Sociedad, warangiye Real Madrid inawutsinzemo ibitego 2-0.

Brahim Diaz wari wagiriwe amahirwe yo kubanza mu kibuga, yasohotse nyuma y’imvune yo kweguka kw’inyama yo ku kibero, aho ibizamini by’abaganga byemeje ko agomba kumara hanze amezi atatu.

Brahim Diaz aje yiyongera ku bandi bakinnyi ba Real Madrid bavunitse barimo David Alaba, Edourdo Camavinga, Dani Ceballos, Aurelien Tchoumeni ndetse na Jude Bellingham, bose basanzwe babanzamo banafasha iyi kipe mu mikino yayo.

Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti yatangaje ko Real Madrid iri mu bihe bikomeye by’imvune zikabije, ariko ko biteguye gukoresha abakinnyi bafite ndetse bitazaba urwitwazo rwo kubura intsinzi mu mikino iri imbere yaba iya Shampiyona ndetse n’iya UEFA Champions League.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 7 =

Previous Post

Museveni wujuje imyaka 80 yashimiye abarimo Muammar Gaddafi avuga n’impamvu

Next Post

BREAKING: Umusenateri uzahagararira Umujyi wa Kigali muri Sena y’u Rwanda yamenyekanye

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
BREAKING: Umusenateri uzahagararira Umujyi wa Kigali muri Sena y’u Rwanda yamenyekanye

BREAKING: Umusenateri uzahagararira Umujyi wa Kigali muri Sena y'u Rwanda yamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.