Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuraperi w’ikirangirire ku Isi yatawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
17/09/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuraperi w’ikirangirire ku Isi yatawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuraperi Sean “Diddy” Cumbs wamamaye mu bihe byo hambere nka P. Diddy, wakunze gushinjwa ibirego binyuranye birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yatawe muri yombi.

Sean “Diddy” Cumbs wafatiwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, yatawe muri yombi nyuma y’uko ingo ze ebyiri urw’i Los Angeles n’urw’i Miami zikozweho iperereza muri Werurwe uyu mwaka, aho akurikiranyweho kuba harakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umunyamategeko wa Sean “Diddy”, Marc Agnifilo, yavuze ko “babajwe” n’ifungwa ry’umukiliya we “kandi ari umwere.”

Uyu muhazi uri mu baraperi bakunzwe babayeho ku Isi, yagiye avugwaho ibirego binyuranye bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, birimo ibyo yakoreye uwahoze ari umukunzi we Casandra “Cassie” Ventura, mu gihe we yagiye ahakana ibirego byose ashinjwa.

Ifatwa rye, rifitanye isano n’iperereza riri gukorwa n’urwego rushinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Umushinjacyaha muri New York, Damian Williams; yemeje ifatwa rya Sean “Diddy” Cumbs, mu itangazo yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.

Yagize ati “Mu masaha atangira umugoroba, abashinzwe umutekano bataye muri yombi Sean Combs, hagendewe ku rwandiko ruta muri yombi rwakozwe na SDNY.”

Umushinjacyaha yatangaje kandi ko Ibiro by’Ubushinjacyaha biteganya gushyira hanze ibirego bishinjwa uyu muhanzi, kuri uyu wa Kabiri “haza no gutangazwa ibirambuye ku ifatwa rye.”

Sean “Diddy” Cumbs yagiye ashinjwa ibirego binyuranye birimo no kuba yarasamanyije umwana utarageza imyaka y’ubukure ndetse no kuba yarashyize ibikangisho kuri umwe mu batunganya umuziki akanamutegeka gukorana imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + seventeen =

Previous Post

Kapiteni wa Rayon yageneye ubutumwa KNC wita ikipe yabo umugore wa Gasogi ye

Next Post

Icyo u Bubiligi bwabwiye Congo ku muturage wabwo wakatiwe urwo gupfa mu bagerageje ‘Coup d’Etat’

Related Posts

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo u Bubiligi bwabwiye Congo ku muturage wabwo wakatiwe urwo gupfa mu bagerageje ‘Coup d’Etat’

Icyo u Bubiligi bwabwiye Congo ku muturage wabwo wakatiwe urwo gupfa mu bagerageje 'Coup d’Etat'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.