Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Igisubizo kitumvikanamo icyizere ku kibazo cy’ishuri ritajyanye n’igihe

radiotv10by radiotv10
24/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Igisubizo kitumvikanamo icyizere ku kibazo cy’ishuri ritajyanye n’igihe
Share on FacebookShare on Twitter

Abarezi bo ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yohani Bosco Rusunyu mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, bavuga ko kuba ryubakishije imbaho na zo zishaje ari imbogamizi ku myigire y’abana kuko baba bameze nk’abari hanze, mu gihe ababifite mu nshingano bavuga ko nta gisubizo bafite, ahubwo ko na bo bategereje umufatanyabikora wabagoboka.

Inyubako imwe yubakishije imbaho ni yo irimo ibyumba by’amashuri bitanu, ggusa n’aho nazo zangiritse bituma umuntu uri hanze ashobora kurebamo imbere ndetse n’abanyeshuri bakareba ibihise byose.

Musanabera Yvonne, umwe mu barezi bo kuri iri shuri, avuga ko imyubakire yaryo, ibangamiye imyigire y’abana.

Ati “Kubera ko hirya abanyeshuri baravuga natwe hano tukavuga, nk’ubu njye nasareye kubera ko mba ngerageza kuzamura ijwi ngo rirenge ay’abo hirya kandi na bo barashyiramo imbaraga ngo abana bumve, mbese ugasanga amajwi yivanze.”

Biziyaremye Edouard we ati “Kwakundi abana baba bari kwiga umwandiko basubiramo wowe uri mu rindi shuri wigisha nk’imibare, abari kwiga kimwe muri ibyo bumva ibyo hirya bari kwiga mbese ugasanga bicangacanze.”

Umuyobozi wa GS Rusunyu, Muhimpundu Phirberte avuga ko ntaho atakomanze kugira ngo iki bibazo kibonerwe igisubizo, ariko na n’ubu bikaba byaranze

Ati “Kugeza ubu haba ku Karere ndetse no kuri Diyoseze hose batubwiye ko nihagira ubushobozi buboneka bazaturebaho.”

Padiri Ombeni Jean Nepomscene ushinzwe uburezi muri Diyoseze Gatulika ya Cyangugu, yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo na bo bakizi, ariko ko na bo badafite icyo bagikoraho.

Ati “Ishuli twararisuye tubona ni ikibazo gikomeye tuvugana n’Akarere, ariko kuko Diyoseze aka kanya nta bushobozi, twakoze umushinga tuwuha abafatanyabikorwa basanzwe ba Diyoseze, ubu turategereje ngo turebe ko bikunda.”

Uretse iki kibazo cyo kuba iri shuri ryubakishije imbaho na zo zashaje, ubuyobozi bwaryo buvuga ko n’ibyumva by’amashuri bidahagije, ku buryo abana biga mu byiciro, barimo abiga mu gitondo abandi bakiga nimugoroba, bukavuga ko na byo biri mu bibangamira imitsindire yabo.

Amajwi aba asohoka ndetse banumva ava mu rindi shuri
Baba bareba n’ibibera hanze byose

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Impumeko APR igarukanye i Kigali nyuma yuko byongeye kwanga hanze

Next Post

Ubutumwa ukuriye Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ku cyizere yongeye kumugirira

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa ukuriye Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ku cyizere yongeye kumugirira

Ubutumwa ukuriye Sena y'u Rwanda yageneye Perezida Kagame ku cyizere yongeye kumugirira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.