Saturday, December 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Havutse impaka nyuma yuko Minisitiri acyebuye abihebeye ‘Big Energy’ y’umuhanzi Yago itavugwaho rumwe

radiotv10by radiotv10
23/09/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Havutse impaka nyuma yuko Minisitiri acyebuye abihebeye ‘Big Energy’ y’umuhanzi Yago itavugwaho rumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah asabye urubyiruko kwirinda gushyigikira ‘Big Energy’ bivugwa ko ari itsinda rishyigikiye umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yogo Pon Dat, kuko ishobora kuzavamo agatsiko kabi, hazamutse impaka zanazamuwe n’uyu muhanzi wisobanuye.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaye amashusho ya Dr. Utumatwishima aha inama urubyiruko kwirinda kujya mu byatuma bazisanga mu dutsiko tw’ibyaha.

Minisitiri yagarutse ku itsinda ‘Big Energy’ rimaze igihe rigarukwaho, asaba urubyiruko kutijandika mu gushyigikira iri tsinda, kuko imiterere yayo ishobora gutera impungenge mu bihe bizaza.

Yagize ati “Buriya ibintu bitangira byitwa Big Energy, bigatangira mubona ari agatsiko gato, bikarangira bibaye nk’igitekerezo cy’impinduramatwara, bikarangira wabipfiriye, bikarangira mukoze ishyano.”

Umuhanzi Yago Pon Dat wifashishije amashusho yatangiwemo ubu butumwa, yahakanye ibyatangajwe ko ‘Big Energy’ atari agatsiko nk’uko gafatwa.

Muri ubu butumwa Yago avuga ko bugamije gukosora ibyatangajwe na Minisitiri, yagize ati “Bwana Mininitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Big Energy ni abakunzi b’ibikorwa byanjye (akazi nkora) ntabwo ari agatsiko nk’uko mubibwiye abo mubereye abayobozi ari bo rubyiruko!”

Yakomeje yandika ati “Ikibazo kiri muri Showbizz yo mu Rwanda cyarabananiye none ni njye uhindutse icyasha! isi irareba!”

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kwitondera ibya Big Energy

Minisitiri Dr. Utumatwishima na we wasubije ubutumwa bwa Yago, yagize ati “Ndagushimiye Yago. Gukosora kwawe kumvikanye. Niba hari abafana bawe bifuza ko twaganira nkababwira ibyo bakosora mu kugushyigikira, please DM tubipange [nyandikira mu butumwa bwite].”

Dr. Utumatwishima yakomeje yibutsa Yago ko na we ubwe yigeze kumushyigikira mu bikorwa bye, ariko ko atabura gukosora ibyo yaba yatandukiyemo.

Ati “Iyo abantu batangiye gutandukira, tujya inama, iyo batemeye inama barahanwa. Gufana umuhanzi, gufana umupira, …ni vibes zemewe tunashaka cyane. Gufana amafuti, kwibasira abo muhuje umwuga, kujya inzira y’amacakubiri ni kirazira. Naho showbiz yo, twese tuzafatanya, bizajya ku murongo kandi vuba.”

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ibi byose, bagaragaje aho bahagaze, barimo abamagana imyitwarire y’abiyise aba ‘Big Energy’, ndetse n’ababashyigikiye.

Uwitwa Igifaru Kumurimo kuri X, yagize ati “Minisitiri rwose humura, wowe n’abandi ntimwumve ko hari uwo twakwemerera ko anyura muri uyu mutaka wa Big energy ngo akore amabi, u Rwanda rwatureze neza kandi ruduha Igihugu turabibona, ariko wibuke ko mutwigisha, kudatega agahanga mu gihe turenganywa.”

Uwitwa Migambi Jean na we yagize ati “Yago ni inshuti yanjye, gusa Big Energy byaje ari ibisanzwe ariko nyuma yo kubona Bruce Melody uburyo bamwibasiye ari Stage, rwose Big Energy muyitoze kuba Positive ntakwibasira abantu, Big Energy niba ishyigikira ibikorwa byiza Yago batoze kudasenya abakugiriye nabi!”

Uwo mu bashyigikiye Yago, yagize ati “Bwana Minisitiri, abakunzi ba

Louise Mushikiwabo, bitwa ABA CHOU, Abakunzi ba Bruce melody bitwa IBITANGAZA, Abakuzi ba Riderman bitwa IBISUMIZI, Abakunzi ba Tuff gung bitwa ABA TUFF, Abakunzi ba Yago bitwa Big energy Abakunzi ba Platin na TMS bitwaga INDATWA, ikibazo Ni Big energy?”

Yago yavuze ko Big Energy atari agatsiko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 3 =

Previous Post

Basketball: Umunyamerika watanze ibyishimo muri BK Arena yanasekewe n’amahirwe

Next Post

Iby’intambara ya Israel na Hezbollah byafashe indi ntera

Related Posts

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

by radiotv10
05/12/2025
0

Uyu mukinnyi wa filime w'Umuyapani, Cary-Hiroyuki Tagawa wamenyekanye cyane akina nk’umuntu w’umugome wakinnye filimi zinyuranye zirimo iyitwa 'Mortal Kombat', yitabye...

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

by radiotv10
05/12/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano umaze iminsi agarukwaho nyuma yuko hasakaye amashusho y’urukozasoni ye n’umukunzi we, yagaragaje ifoto ari...

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

by radiotv10
04/12/2025
0

Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo abakekwaho gusakaza amashusho y’umuhanzi Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje aho ayo mashusho yari ari n’uwashoboraga...

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

by radiotv10
04/12/2025
0

Umunyamakuru umenyerewe mu biganiro bitambuka kuri YouTube, Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, uri mu baregwa ibifitanye isano no gusakaza amashusho...

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

by radiotv10
03/12/2025
0

Rev. Ndayizeye Isaïe uyobora Itorero rya ADEPR, yahakanye amakuru yatangajwe ko yanze gusezeranya umuririmbyi Ishimwe Vestine n’umugabo we Idriss Jean...

IZIHERUKA

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

05/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

05/12/2025
Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’intambara ya Israel na Hezbollah byafashe indi ntera

Iby’intambara ya Israel na Hezbollah byafashe indi ntera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.