Friday, August 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Igikoresho babwirwaga ko ari inkunga y’ubuntu ntawagihawe atishyuye 1.000Frw

radiotv10by radiotv10
25/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rwamagana: Igikoresho babwirwaga ko ari inkunga y’ubuntu ntawagihawe atishyuye 1.000Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bemerewe Imbabura zirondereza inkwi, babwirwa ko bazazihabwa ku buntu, ariko ko ntawayihabwaga atishyuye igihumbi.

Ni abaturage bo mu Kagari ka Sibagire muri uyu Murenge wa Kigabiro, bavuga ko izi mbabura za rondereza baherutse kuzihabwa, ariko ko ko utari ufite ayo mafaranga atayicyuraga, mu gihe babwirwaga ko bazazihererwa ubuntu.

Mukabagire Berthe ati “Baratubwiye ngo tujye gufata Imbabura, umuntu akagenda ajyanye n’irangamuntu. Ntabwo twari tuzi ibyo ari byo twarayatangaga gusa.”

Aba baturage bavuga ko batumva impamvu bishyujwe aya mafaranga, nyamara barumvise ko mu tundi Tugari barazihawe nta n’igiceri cy’atanu batanze.

Undi ati “Sinzi impamvu twebwe bagomba kuduca amafaranga. Ntibabanje kudusobanurira niba ari ay’undi musanzu, ntabwo tubizi.”

Ndayambaje Prince Emmanuel uyobra Umushinga Green shelter watanze izi mbabura, yemera ko aba baturage batswe aya mafaranga igihumbi, nk’uruhare rwabo kuko ubusanzwe iyi mbabura igura ibuhumbi 12 Frw, mu gihe Leta yabishyuriye 90%.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umutoni Jeanne, avuga ko nta muturage ukwiye kwishyura amafaranga muri iyi gahunda. Ati “Icyo mpamya nta mafaranga abamo.”

Mu myata itatu ishize, u Rwanda rwihaye intego ko uyu mwaka wa 2024 ruzaba rwagabanyije ikoreshwa ry’inkwi n’amakara bikagera kuri 42% bivuye kuri 80%.

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, yashyizeho amafaranga arenga miliyari 20 Frw ya nkunganire ku bifuza kugura amashyiga arondereza ibicanwa ndetse n’akoresha Gaz n’amashanyarazi.

Iyi gahunda ya nkunganire ku bifuza ayo mashyiga izamara imyaka itanu, aho yatangiye muri 2021 ikazarangira muri 2025, ahari intego ko izarangira abagera ku bihumbi 500 bunganiwe ku kiguzi cy’ayo mashyiga buri wese azifuza bitewe n’icyiciro abarizwamo.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 − two =

Previous Post

Hezbollah na yo yatangiye ibitero byo guhangana na Israel

Next Post

Abarwanye urugamba rwo Kwibohora basuye ahabibutsa ibyo barwanyaga n’ibyo barwaniraga

Related Posts

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

by radiotv10
01/08/2025
0

Abafite inzu ahazwi nko mu Marangi mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge n’abahakorera, bavuga ko amafaranga ari hagati...

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
01/08/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko mu nama ya mbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa...

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

by radiotv10
01/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko guhindurira abarimu ibice bakoreramo (mutation) bigorana kuko aho baba bifuza kujya haba hari abandi basanzwe bahakorera....

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

IZIHERUKA

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports
FOOTBALL

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

by radiotv10
01/08/2025
0

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

01/08/2025
Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

01/08/2025
Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abarwanye urugamba rwo Kwibohora basuye ahabibutsa ibyo barwanyaga n’ibyo barwaniraga

Abarwanye urugamba rwo Kwibohora basuye ahabibutsa ibyo barwanyaga n'ibyo barwaniraga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.