Perezida Paul Kagame yasabye Abasenateri bagize Sena nshya n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye kudategereza ko ibibazo by’abaturage bimenyekana ari uko babyitangarije ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ko bakwiye kubimenya mbere yo gutabaza.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024 ubwo yakiraga indahiro z’Abasenateri 20 muri 26 bagize Sena nshya y’u Rwanda.
Perezida Kagame avuga ko Abasenateri bagize iyi Sena nshya Abasenateri bagomba gukorana, ndetse bakibuka ko bakorera abaturage.
Yavuze ko mu nshingano zabo, bagomba kwibuka ko umuturage agomba kuza ku isonga, kandi hakirindwa ko hari n’umwe usigara inyuma.
Perezida Kagame kandi yavuze ko binashimishije kubona iyi Sena nshya y’u Rwanda yajemo umubare munini w’abategarugori kurusha uko byari bimeze muri manda icyuye igihe.
Ati “Nashimye kubona muri Sena dufite umubare w’abategarugori utubutse, birashimishije no mu zindi nzego, hakwiye kubamo umubare uhagije.
Umukuru w’u Rwanda yibukije abayobozi bari mu nzego nk’izi, ko bagomba kwirinda kunyura inzira y’ubusamo ngo bakoreshe nabi ububasha bafite, ngo babe bakurura bishyira.
Ati “Turashaka kugira ngo dukore ibintu neza, binyuze mu mucyo biganisha Abanyarwanda aheza kuri benshi. Kubazwa inshingano rero bifite uburemere.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite bicye, kandi ko bigomba gukoreshwa neza kugira ngo bigirire umusaruro abaturage kuko ari bo bakorera.
Yavuze ko Abayobozi nkabo badakwiye gutegereza ko abaturage bazamura amajwi y’ibibazo bafite, ahubwo na bo bakajya bamanuka bakabikurikirana bakamenya ibigomba gukemurwa bitagombye gutegereza ko abaturage batabaza ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Ndasaba nanone gukurikirana, ibintu byo kujya tubona ibibazo by’abaturage hirya, ni byiza twabonye internet dufite ikoranabuhanga. Kujya tumenya ibibazo by’Abanya binyuze mu mbuga nkoranyambaga, ukabona umuntu yohereje ikintu avuga ati ‘ariko mwadutabaye aha muri aka Karere muri uyu Murenge ko ibintu bitameze neza…’ ntabwo bikwiye kugera aho, dukwiye kuba tubizi kubera ko ni cyo Sena n’izindi nzego zibereyeho. Ntabwo ari ukugira ngo ibintu bibasange hano muri iyi Ngoro twicayemo, dukwiye kugera kuri bariya baturage.”
Perezida Kagame yasabye n’abandi bayobozi bose guhora iteka bibuka inshingano zabo, kandi iteka inyungu z’umuturage zikaza imbere, ndetse n’ibibazo Abanyarwanda bafite bikamenyekana kandi bikanakemuka mu maguru mashya.
RADIOTV10