Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Hafashwe icyemezo cya mbere ku muganga ukekwaho gusambayiriza umukobwa mu isuzumiro

radiotv10by radiotv10
27/09/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umukobwa bikekwa ko yasambanyirijwe na muganga mu isuzumiro yatoboye avuga byose n’impungenge byamusigiye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuganga wo mu Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, ukurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa wari waje kwivuza, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024.

Uru Rukiko rwafashe iki cyemezo rushingiye ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bigaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma uyu muganga akekwaho gukora iki cyaha.

Urukiko kandi ruvuga ko kuba uregwa yakurikiranwa afunze, ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwatuma Ubushinjacyaha bukomeza gukora akazi neza.

Ni icyaha cyakozwe tariki 15 Nzeri 2024 ubwo umukobwa w’imyaka 19 wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yajyaga kwivuriza kuri iki Kigo Nderabuzima, agataha abwira ababyeyi be ko yasambanyirijwe mu isuzumiro n’uyu muganga.

Uyu mukobwa nyuma y’aka kaga avuga ko kamubayeho, yaganiriye na RADIOTV10, amubwira uko byamugendekeye, aho yavuze ko ubwo yari ari mu cyumba cy’isuzumiro, uyu muganga yashyizeho rido ubwo yari ari kumusuzuma ibere, ubundi akamuhirikira ku gatanda ko mu isuzumiro.

Yari yagize ati “Aba arampagurukije asunikira ku gatanda kari aho mbanzaho umugongo antandaraza amaguru ubundi ayahagararaho akora ibyo akora.”

Uyu mukobwa yavuze ko ubwo yatahaga yabwiye ababyeyi be ibyamubayeho, bagahita bamugira inama yo kujya gutanga ikirego kuri RIB, ndetse ahita ajya no kwa muganga.

Yavugaga kandi ko ubwo uyu muganga yari amaze kumukorera ibi, yamuhaye utunini tubiri amusaba kutunywa mbere y’amasaha 24.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 4 =

Previous Post

Rwanda: Hasobanuwe impamvu hangijwe ibikoresho birimo mudasobwa na Televiziyo by’ibilo 500

Next Post

OUR OPINION: UNITED NATIONS, THE SUMMIT OF THE FUTURE

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
OUR OPINION: UNITED NATIONS, THE SUMMIT OF THE FUTURE

OUR OPINION: UNITED NATIONS, THE SUMMIT OF THE FUTURE

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.