Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Meddy yatanze ubuhamya bukora ku mutima bw’ibihe bigoye yanyuranyemo n’umugore we

radiotv10by radiotv10
30/09/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Meddy yatanze ubuhamya bukora ku mutima bw’ibihe bigoye yanyuranyemo n’umugore we
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert wamamaye nka Meddy, wamaramaje mu gakiza ko kwakira Yesu, yagarutse ku bihe bigoye yanyuranyemo n’umugore we atarakira agakiza, n’uburyo gusenga byaje kumuhishurira inzira itunganye, ubu bakaba babanye mu munezero w’Imana.

Meddy yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 mu giterane yatumiwemo cyabereye muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Uyu muhanzi wamaze kwiyegurira indirimbo zaririmbiwe uwiteka, ndetse akaba yaramaze kwakira agakiza ubudasubira inyuma, yavuze ko ubwo yakundanaga n’umugore we batarasezerana, banyuze mu bihe bigoye, ariko byose bigashingira ku kuba atari azi Imana.

Yavuze ko umugore we yasanze ari umuhanzi w’igikundiro mu Rwanda, ndetse agakundwa n’abiganjemo igitsinagore, ku buryo byateraga impungenge umugore we.

Kubera ibyo, umubano wabo wajemo agatotsi kuko uburyo yakundwaga n’abakobwa, byateraga impungenge umugore we.

Ati “Umubano watangiye kuzamo kutumvikana. Nari naratakaye, ndacanganyukirwa kuko ntari mfite icyerekezo, ibintu bitangira kujya ahabi.”

Kuva ubwo yatangiye kujya asoma ijambo ry’Imana yiherereye kuko yari ameze nk’uru mu rungabangabo. Ati “Namaze umwaka mu cyumba cyanjye nsenga. Numvaga ko umunsi umwe Imana izaza ikanyiyereka ariko si ko byagenze. Ndimo nsenga umwuka wanjye watewe imbaraga ntangira guhinduka ntarabimenya.”

Meddy n’umukunzi we bakomeje kubana mu nzu imwe nubwo batari bagasezerana, ndetse bakagirana ibihe byiza batembera mu bice binyuranye by’Isi, ndetse na we atangira kumusengera kugira ngo na we yinjire mu nzira nk’iyo yari amaze kwinjiramo

Ati “Naje kwisanga ndi Pasiteri we, ndamusengera buri munsi na buri joro ngo Yesu abashe kumwiyereka. Asinziriye ambwira ko yagize inzozi, musobanurira ko ari Yesu wamwiyeretse we ntiyabyumva.”

Yavuze ko umunsi umwe bagiye muri Pariki, agasenga cyane ndetse agatangira kuvuga indimi, ariko umugore we akayoberwa ibyo ari byo, akagira ngo ari kuvuga ikinyarwanda.

Ati “Ubwa kabiri tuvuye gusenga yagize inzozi arambwira ngo ndatekereza ko nkwiye kwakira Yesu, nanjye namuzanye mu gakiza […] Kuva uwo munsi niho ubuzima bwanjye bwatangiriye, uje mu rugo iwanjye turanezerewe, dufite amahoro, urukundo rutarimo Yesu rukubiye mu kwikunda no kwikubira.”

Ni ubuhamya bwakoze ku mutima ya benshi bitabiriye iki giterane, banyuzagamo bagakoma amashyi, bishimiye ibihe Meddy yanyuzemo ariko ntibimuherane, akaza gukizwa, ubu akaba ari umugabo uvuga Imana ashize amanga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

General Muhoozi yavuze umuntu yubaha by’ikirenga nyuma y’ababyeyi be

Next Post

Undi muntu yitabye Imana azize Marburg mu Rwanda n’abayanduye bariiyongereye

Related Posts

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

by radiotv10
02/11/2025
0

As the week draws to a close, many people rush into the weekend with long to-do lists, errands to run,...

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

by radiotv10
29/10/2025
0

Ange Niyonshuti Tricia, umugore w’umuhanzi Tom Close; yongeye kumwibutsa ko amukunda urutagereranywa, anamubwira ko amwifuriza kuramba kugeza igihe azabonera ubuvivi....

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera ufite inkomoko mu Rwanda, ari mu bahatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi, ndetse akaba afite icyizere cyo kuryegukana,...

How musicians are using streaming platforms to make money

How musicians are using streaming platforms to make money

by radiotv10
27/10/2025
0

In today’s digital world, streaming platforms have completely changed how musicians share their music and earn a living. Instead of...

IZIHERUKA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare
MU RWANDA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Undi muntu yitabye Imana azize Marburg mu Rwanda n’abayanduye bariiyongereye

Undi muntu yitabye Imana azize Marburg mu Rwanda n’abayanduye bariiyongereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.