Minisiteri y’Uburezi yatangaje amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg mu mashuri, arimo guhagarika igikorwa byo gusura abanyeshuri ku mashuri cyabaga buri kwezi.
Aya mabwiriza yashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, ashingiye ku mabwiriza yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima yo kwirinda ikwirakwira ry’uburwayi buterwa na Virus ya Marbug bumaze guhitana abantu 10.
Aya mabwiriza ya MINEDUC arimo areba ubuyobozi bw’Ibigo by’amashuri, areba ababyeyi ndetse n’areba abanyeshuri ubwabo.
Muri aya mabwiriza azakurikizwa mu gihe Minisiteri y’Ubuzima izatangariza andi mashya, abayobozi b’Ibigo by’amashuri basabwe “Kugenzura niba nta munyeshuri ufite ibimenyetso by’ingenzi biranga uburwayi bwa Marburg birimo umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.”
Basabwe kandi “Kwihutira kohereza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga, gushishikariza abanyeshuri kwita ku isuku bakaraba intoki kenshi, kubuza abanyeshuri gutizanya imyenda n’ibindi bikoresho, no guhumuriza abanyeshuri ntibakuke umutima, ahubwo bagakurikiza ingamba zose.”
Naho ababyeyi, bo basabwe “Kwirinda kohereza ku ishuri umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso bya Marburg, kwihutira kugeza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga kandi agasubira ku ishuri ari uko abaganga bamusezereye yakize.”
Abanyeshuri bo barasabwa Gukurikiza amabwiriza ajyanye no kurwanya ikwirakwizwa ry’uburwayi buterwa na virusi ya Marburg.
Minisiteri y’Uburezi ikomeza igira iti “Hagamijwe kwirinda kwegerana cyane, MINEDUC iramenyesha ababyeyi ko igikorwa cyo gusura abanyeshuri biga barara mu mashuri, gisanzwe gikorwa buri kwezi kibaye gihagaze, kikazasubukurwa nyuma y’igenzura rizakorwa na MINEDUC ifatanyije n’inzego z’ubuzima.”
Imibare mishya yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, igaragaza ko kugeza ubu abantu 10 bamaze kwitaba Imana bazize iki cyorezi cya Marburg, mu gihe abamaze gusanganwa iyi ndwara ari 29 barimo babiri babonetse kuri uyu wa Kabiri, aho kugeza ubu abari kuvurwa ari 19.
RADIOTV10