• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Saturday, July 4, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Hatangajwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg mu mashuri mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
02/10/2024
in MU RWANDA
0
BREAKING: Hatangajwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg mu mashuri mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg mu mashuri, arimo guhagarika igikorwa byo gusura abanyeshuri ku mashuri cyabaga buri kwezi.

Aya mabwiriza yashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, ashingiye ku mabwiriza yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima yo kwirinda ikwirakwira ry’uburwayi buterwa na Virus ya Marbug bumaze guhitana abantu 10.

Aya mabwiriza ya MINEDUC arimo areba ubuyobozi bw’Ibigo by’amashuri, areba ababyeyi ndetse n’areba abanyeshuri ubwabo.

Muri aya mabwiriza azakurikizwa mu gihe Minisiteri y’Ubuzima izatangariza andi mashya, abayobozi b’Ibigo by’amashuri basabwe “Kugenzura niba nta munyeshuri ufite ibimenyetso by’ingenzi biranga uburwayi bwa Marburg birimo umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.”

Basabwe kandi “Kwihutira kohereza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga, gushishikariza abanyeshuri kwita ku isuku bakaraba intoki kenshi, kubuza abanyeshuri gutizanya imyenda n’ibindi bikoresho, no guhumuriza abanyeshuri ntibakuke umutima, ahubwo bagakurikiza ingamba zose.”

Naho ababyeyi, bo basabwe “Kwirinda kohereza ku ishuri umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso bya Marburg, kwihutira kugeza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga kandi agasubira ku ishuri ari uko abaganga bamusezereye yakize.”

Abanyeshuri bo barasabwa Gukurikiza amabwiriza ajyanye no kurwanya ikwirakwizwa ry’uburwayi buterwa na virusi ya Marburg.

Minisiteri y’Uburezi ikomeza igira iti “Hagamijwe kwirinda kwegerana cyane, MINEDUC iramenyesha ababyeyi ko igikorwa cyo gusura abanyeshuri biga barara mu mashuri, gisanzwe gikorwa buri kwezi kibaye gihagaze, kikazasubukurwa nyuma y’igenzura rizakorwa na MINEDUC ifatanyije n’inzego z’ubuzima.”

Imibare mishya yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, igaragaza ko kugeza ubu abantu 10 bamaze kwitaba Imana bazize iki cyorezi cya Marburg, mu gihe abamaze gusanganwa iyi ndwara ari 29 barimo babiri babonetse kuri uyu wa Kabiri, aho kugeza ubu abari kuvurwa ari 19.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 6 =

Previous Post

Ibivugwa nyuma y’igitero cya rutura Iran yagabye kuri Israel byazamuye ikikango

Next Post

Basketball: Menya amakipe ahabwa amahirwe yo kugera kuri ‘Final’ ya shampiyona y’abagore

Related Posts

U Rwanda mu yandi masezerano azarufasha kwihaza ku bikomoka kuri Peteroli

U Rwanda mu yandi masezerano azarufasha kwihaza ku bikomoka kuri Peteroli

by radiotv10
04/07/2026
0

U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Tanzania yo gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze ku cyambu cya Tanga, aje akurikira andi rwasinyanye...

Ingabo z’u Rwanda zahinduye ibirango n’ibimenyetso byambarwa ku maboko y’impuzankano

Ingabo z’u Rwanda zahinduye ibirango n’ibimenyetso byambarwa ku maboko y’impuzankano

by radiotv10
04/07/2026
0

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze ibirango n’amabendera bishya by’inzego zigize RDF, butangaza ko mu byahindutse harimo ibimenyetso byambarwa...

Eng.-Rwanda Defence Force reveals new badges and symbols

Eng.-Rwanda Defence Force reveals new badges and symbols

by radiotv10
04/07/2026
0

The Rwanda Defence Force has released new badges and flags for its respective services, announcing changes that include new sleeve...

Min.Nduhungirehe yagaragaje ingingo ikomeye ikibura mu gukemura ibibazo by’u Rwanda na Congo

Min.Nduhungirehe yagaragaje ingingo ikomeye ikibura mu gukemura ibibazo by’u Rwanda na Congo

by radiotv10
04/07/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko ikibazo gikomeye kikibangamira iyubahirizwa ry'amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y'u Rwanda na...

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

by radiotv10
03/07/2026
0

Mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, umusore yakubiswe na bagenzi be bari bamaze gusangira...

Next Post
Basketball: Menya amakipe ahabwa amahirwe yo kugera kuri ‘Final’ ya shampiyona y’abagore

Basketball: Menya amakipe ahabwa amahirwe yo kugera kuri ‘Final’ ya shampiyona y’abagore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

U Rwanda mu yandi masezerano azarufasha kwihaza ku bikomoka kuri Peteroli

Ingabo z’u Rwanda zahinduye ibirango n’ibimenyetso byambarwa ku maboko y’impuzankano

Eng.-Rwanda Defence Force reveals new badges and symbols

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.