Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Undi munyamakuru uzwi mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru giherutse gusezerwaho n’undi

radiotv10by radiotv10
02/10/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Undi munyamakuru uzwi mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru giherutse gusezerwaho n’undi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc yasezeye Radio yari amaze imyaka itanu n’igihe akorera, nyuma y’igihe kitageze ku kwezi iki gitangazamakuru gisezeweho n’umunyamakuru Andy Bumuntu usanzwe ari n’umuhanzi.

Cyuzuzo Jeanne d’Arc yatangaje isezera rye kuri Kiss FM, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka itanu n’igice y’ibihe byiza kuri Kiss FM, nahagaritse inshingano zanjye.”

Muri ubu butumwa bwa Cyuzuzo, yakomeje agaragaza ibyishimo aterwa no kuba yarakoreraga iki gitangazamakuru, ndetse no kuba yarahakoranye n’abantu beza.

Ati “Ndashimira buri wese wanyeretse urukundo mu gihe cyose nari maze hano. Imana ihe umugisha urugendo rwanjye rushya.”

Cyuzuzo Jeanne d’Arc wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo na RADIOTV10, atangaza ko atavuye mu mwuga w’itangazamakuru ndetse ko azakomeza gukora ikiganiro Ishya gitambuka ku Televiziyo y’Igihugu ahuriramo na bagenzi be Michelle Iradukunda, Aissa Cyiza, na Mucyo Christelle.

Cyuzuzo Jeanne d’Arc wakoraga mu kiganiro The Kiss Lift, asezeye Kiss FM nyuma y’igihe kitageze ku kwezi, iyi radio inasezeyeho umunyamakuru akaba n’umuhanzi Andy Bumuntu wasezeye mu ntangiro z’ukwezi gushize.

Isezera ryabo, ryaje rikurikira izamurwa mu ntera ry’umunyamakuru bakoranaga Ishesha Sandrine wagizwe Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, akaba yarasimbuwe na Anita Pendo na we waje avuye muri iki Kigo yari amazemo imyaka 10.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − two =

Previous Post

Amakuru agezweho nyuma yuko hari abigabije abaturage muri Kamonyi bagatemamo 12

Next Post

Imibare mishya y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

Related Posts

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

by radiotv10
30/07/2025
0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cyihariye cy’umwihariko w’umuziki w’injyana yo mu bwoko bwa Country, aho kukinjiramo...

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

by radiotv10
28/07/2025
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi, yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Burundi, kutazarangazwa n'ubwiza ngo bazahore babumurika bibagirwe...

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

by radiotv10
25/07/2025
0

African streetwear is no longer just an underground aesthetic, it has transformed into a bold expression of culture, identity, and...

IZIHERUKA

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda
MU RWANDA

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

30/07/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imibare mishya y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

Imibare mishya y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.