Umugabo wo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, wari usanzwe akora akazi ko kurara izamu, agafatanya no gucukura imisarani n’imyobo ku manywa, yitabye Imana aridukiwe n’umwobo wa metero 14 yacukuraga mu rugo rw’umuturage wo mu Murenge wa Kamembe.
Iyi mpanuka yahitanye Dusabimana Eric yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ukwakira 2024 ubwo yari ari gucukura umwobo mu Kagari ka Kamashangi ukaza kumuridukira.
Ni mu gihe nyakwigendera we yari atuye mu Mudugudu Mpuzamahanga mu Kagari ka Mpinga mu Murenge wa Gikundamvura, aho yari asanzwe akora akazi ko kurara izamu kuri imwe mu nyubako zo mu Mujyi wa Kamembe, bwacya akajya gukora akazi ko gucukura imisarani n’imyobo ifata amazi.
Uyu mwobo yacukuraga wongerwaga ku wari usanzweho, waje kuriduka ubwo uwo bakoranaga yari ari kuzamura itaka.
Ntaganda Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashangi kabereyemo iyi mpanuka, yabwiye RADIOTV10 ko yabaye saa tatu zirengaho iminota, ubwo nyakwigendera yacukuraga umwobo ku rugo rw’umuturage witwa Pascal Bivakumana.
Ati “Yaje kugira ibyago itaka riza kumutengukiraho, biba ngombwa ko twiyambaza inzego zishinzwe ubutabazi za Polisi ziza kudutabara.”
Uyu muyobozi avuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko nta burangare bwaba bwabayeho kugira ngo uyu muturage ahasige ubuzima, ahubwo ko ari impanuka isanzwe yabaye.
Ati “Uretse ko aho bacukuraga twitegereje tureba dusanga hari ubutaka bworoshye, ari na yo mpamvu umukingo waridutse.”
Umurambo wa nyakwigendera usize umugore n’abana batatu, wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gihundwe, kugira ngo ukorerwe isuzuma, ubundi ukazashyikirizwa umuryango we kugira ngo ashyingurwe.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10