Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umuyobozi umwe mu Mujyi wa Kigali yatunguranye agaragara abyina bigezweho indirimbo ikunzwe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
14/10/2024
in IMYIDAGADURO
0
Umuyobozi umwe mu Mujyi wa Kigali yatunguranye agaragara abyina bigezweho indirimbo ikunzwe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine yatunguranye, agaragara mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga abyina indirimbo ya Bruce Melody ‘Iyo Foto’ iri mu zigezweho muri iyi minsi.

Emma Claudine Ntirenganya usanzwe ari Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje yakangaranyije imbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze ari kubyina indirimbo ya Bruce Melody na Bien Aime bise ‘Iyo Foto’.

Ni amashusho yasamiwe hejuru n’abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Instagram, bagaragaje ko banyuzwe cyane no kubona umuyobozi nk’uyu adahishira amarangamutima ye mu gushyigikira umuziki Nyarwanda.

Aya mashusho, Emma Claudine yaherekeresheje amagambo agira ati “Ni weekend! Bareke batware iyo foto!”

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri aya mashusho, nk’uwiyita Elianisanima yagize ati “Umuvugizi mu Mujyi wa Kigali ko mbona arenze.”

Uwiyita Cyuzuzo07official we yagize ati “Ngaho!! Ndatunguwe rwose !!! Sinzi impamvu pe.”

Habimna Cammanda na we yagize ati “Erega ashinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali, reka abahe amakuru rero.”

Ibi bibaye nyuma yaho mu minshi ishize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima na bo bagaragaje ko banyuzwe n’indirimbo ya The Ben yise ‘Plenty’.

Emma Claudine wabaye umunyamakuru mu bitangazamakuru bitandukanye cyane cyane azwi kuri Radio Salus, nyuma yanabaye umwe mu bashinzwe itangazamakuru mu Biro by’umuvugizi wa Guverinoma OGS mbere yuko agirwa Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali.

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 6 =

Previous Post

Imibare mishya y’uko Marburg ihagaze mu Rwanda iratanga icyizere

Next Post

Kuki Congo yabanje kwifata ku myanzuro yari yahariye u Rwanda ikaza kwemera kuyasinya?

Related Posts

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
1

Abanyamakuru Nduwayezu Ndibyariye Jean de Dieu wamamaye nka Jado Max na Kwikiriza William uzwi nka William Kadu bazwi mu biganiro...

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

by radiotv10
30/07/2025
0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cyihariye cy’umwihariko w’umuziki w’injyana yo mu bwoko bwa Country, aho kukinjiramo...

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

by radiotv10
28/07/2025
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi, yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Burundi, kutazarangazwa n'ubwiza ngo bazahore babumurika bibagirwe...

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

IZIHERUKA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki Congo yabanje kwifata ku myanzuro yari yahariye u Rwanda ikaza kwemera kuyasinya?

Kuki Congo yabanje kwifata ku myanzuro yari yahariye u Rwanda ikaza kwemera kuyasinya?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.