Thursday, August 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umutoza Tuchel w’ikimenyabose i Burayi yateye indi ntambwe mu mwuga we

radiotv10by radiotv10
16/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umutoza Tuchel w’ikimenyabose i Burayi yateye indi ntambwe mu mwuga we
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza Thomas Tuchel watoje amakipe anyuranye ku Mugabane w’u Burayi, nka Borussia Dortmund na Bayern Munich zo mu Budage, Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, na Chelsea yo mu Bwongereza, yagizwe umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza (Three Lions).

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza ryatangaje ko uyu mutoza w’Umudage Thomas Tuchel w’imyaka 51, watwaranye n’ikipe ya Chelsea igikombe cya UEFA Champions League, ari we mutoza mukuru w’ikipe y’iki Gihugu.

Tuchel azungirizwa n’umutoza w’Umwongereza, Anthony Barry, uzwi cyane dore ko bagiye bakorana mu makipe atandukanye.

Thomas Tuchel, watoje Borussia Dortmund hagati ya 2015 na 2017, agatwarana na yo igikombe cy’igihugu cy’u Budage (DFB Pokal) cya 2016-2017, agatoza na Paris Saint Germain hagati ya 2018 na 2020, yo akayihesha ibikombe bitandatu birimo bibiri bya Shampiyona y’u Bufaransa, kimwe cya Coupe de France, ikindi kimwe cya Coupe de la Ligue, n’ibindi bibiri bya Trophées des Champions.

Si mushya mu Bwongereza kuko kuva ku ya 26 Mutarama 2021 kugeza ku ya 07 Nzeri 2022, yari umutoza w’ikipe ya Chelsea, yatwaranye na yo ibikombe bitatu, birimo igikombe kimwe cya UEFA Champions League, kimwe cya UEFA Super Cup n’ikindi cya FIFA Club World Cup.

Icyemezo cyo guha Tuchel akazi hamwe n’umwungiriza we Anthony Barry, cyafashwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza mu ntangiririro z’icyumweru gishize, aho amakuru avuga ko Thomas Tuchel yasinye amasezerano ye yo kuba Umutoza w’u Bwongereza ku ya 07 Ukwakira 2024, ariko ntibihite bitangazwa kugira ngo bidateza umwuka mubi mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, dore ko yari ifite imikino ibiri igomba gukina, uwo bakiriyemo u Bugereki ku ya 10 Ukwakira 2024 n’uwo basuyemo Finland ku ya 13 Ukwakira 2024.

SunSport itangaza ko Tuchel yasinye amasezerano y’umwaka umwe n’igice (amezi 18), aho umushahara we ku mwaka ari miliyoni 5 z’Ama-Pounds, bikaba byitezwe ko we n’umwungiriza we Anthony Barry bazatangira akazi ku ya 01 Mutarama 2025, bivuze ko Lee Carsley, wari usigaye atoza ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza nyuma yuko itandukanye na Gareth Southgate, ari we uzatoza imikino ibiri iki Gihugu gifite mu kwezi k’Ugushyingo 2024.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

U Rwanda rwagaragaje ibintu bitatu by’ingenzi byafasha Congo kurandura burundu ibibazo byayibayeho akarande

Next Post

Haravugwa iki nyuma y’icyemezo ‘gitunguranye’ cyo gufunga irimbi rya Nyamirambo?

Related Posts

Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

by radiotv10
06/08/2025
0

Umutoza Mashami Vincent watozaga ikipe ya Police FC wanigeze gutoza Ikipe y’Igihugu Amavubi, yatangajwe nk’Umutoza Mukuru wa Dodoma Jiji FC...

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

by radiotv10
05/08/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwishyura myugariro wayo Youssou Diagne umwenda w'amadollari 1500 (miliyoni 2 Frw) yari imufitiye, inamuhamagaza mu...

Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye

Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye

by radiotv10
05/08/2025
1

Seninga Innocent wari uherutse gusubizwa mu nshingano n’ikipe ya Etincelles FC yari yarigeze gutoza ikaza kumuhagarika, yasezeye rugikubita, ashinja ubuyobozi...

Ubutumwa bwa FERWAFA kuri ‘Mama Mukura’ wari umukunzi wa ruhago witabye Imana bitunguranye

Ubutumwa bwa FERWAFA kuri ‘Mama Mukura’ wari umukunzi wa ruhago witabye Imana bitunguranye

by radiotv10
04/08/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryifurije iruhuko ridashira Mukanemeye Madeleine wari umukunzi w’umupira w’amaguru by’umwihariko w’Ikipe ya Mukura, witabye...

Uwakiniraga APR yazamuye impaka nyuma yo kuvuga uko abona umukino uzayihuza na Rayon uzagenda

Uwakiniraga APR yazamuye impaka nyuma yo kuvuga uko abona umukino uzayihuza na Rayon uzagenda

by radiotv10
04/08/2025
0

Nyuma yo kuva muri APR FC agasinyira Police FC muri iyi mpeshyi, Alain Kwitonda bita Bacca, yahamije ko Rayon Sports...

IZIHERUKA

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka
MU RWANDA

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

by radiotv10
06/08/2025
0

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

06/08/2025
Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

06/08/2025
U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

06/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa iki nyuma y’icyemezo ‘gitunguranye’ cyo gufunga irimbi rya Nyamirambo?

Haravugwa iki nyuma y’icyemezo 'gitunguranye' cyo gufunga irimbi rya Nyamirambo?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.