Maj Gen Alex Kagame uherutse guhabwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, yahererekanyije ububasha bw’inshingano na Maj Gen (Rtd) Frank Mugambage, yasimbuye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024 nk’uko tubikesha ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.
Muri iki gikorwa cyo guhererekanya ububasha bw’inshingano hagati y’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mushya n’uwo asimbuye, cyanitabiriwe n’abayobozi b’amashami y’uru rwego rw’Inkeragutabara.
Maj Gen Alex Kagame yahererekanyije ububasha bw’Inshingano n’uwo asimbuye nyuma y’umunsi umwe arahiriye izi nshingano, aho yarahiriye rimwe n’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda (Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu) mu muhango wayobowe na Perezida Paul Kagame ku wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024.
Maj Gen Alex Kagame wagize imyanya inyuranye mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, yahawe izi nshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mu cyumweru gishize, aho yanashyiriweho rimwe na Maj Gen Andrew Kagame wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere mu Ngabo z’u Rwanda [Ukuriye Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba].
Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi barimo Maj Gen Alex Kagame, Perezida Paul Kagame yagarutse kuri aya mazina y’abantu bitiranwa (Kagame), akuraho urujijo rw’abashobora gukeka ko aha imyanya abo mu muryango we, avuga ko mu muco Nyarwanda, abantu basanzwe bagira amazina yitiranwa, bashobora kwita abana babo ku mpamvu zinyuranye zirimo no kuba umuntu yakwifuza kwita undi izina bitewe n’uburyo umuryango ubonamo ufite iryo izina ibikorwa by’intangarugero.
RADIOTV10