Umuryango wa Major (Rtd) Gasagure Innocent ukomokamo nyakwigendera Kayirangwa Olga uherutse kwitaba Imana nyuma yo kujya mu rugo rw’abasore babiri ubu banaregwa kugira uruhare mu rupfu rwe, uranyomoza amakuru akomeje gukwirakwizwa ku mpamvu y’uru rupfu.
Kayirangwa Olga usanzwe ari imfura mu muryango wa Major (Rtd) Gasagure Innocent, yitabye Imana tariki 26 Nzeri 2024 nyuma yuko yari yagiye mu rugo rw’abasore babiri, ubu bari mu nzego z’ubutabera, ndetse bamaze no gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Nyuma y’urupfu rw’uyu mukobwa, ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gucicikana amakuru ku rupfu rwe, harimo n’abavuga impamvu y’urupfu rwe.
Mu nyandiko yashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024 n’umuryango wa Olga wa Major (Rtd) Gasagure Innocent, wavuze ko ukomeje kubabazwa n’amakuru akwirakwizwa n’abavuga icyahitanye umwana wabo.
Umuryango wa Maj (Rtd) Gasagure uvuga ko umwana wabo “Olga yari muzima kandi nta ndwara idakira izwi yari arwaye.” Ku buryo “Urupfu rwe rutunguranye rwasize umuryango mu kababaro gakomeye.”
Ukomeza uvuga ko kandi nyuma y’urupfu rw’umwana wabo, hari abantu babiri ari bo Nasagambe Fred na Gatare Junior Gedion, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Olga.
Wakomeje ugira ati “Muri iyi minsi, harimo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma, arimo gusebanya, ndetse no kutubaha nyakwigendera watuvuyemo, ahubwo akarushaho kongerera umubabaro umuryango wacu ugifite agahinda.”
Nanone uyu muryango wakomeye ugira uti “By’umwihariko, dutewe inkeye, n’uko abantu bamwe, barimo abakoresha imbubuga za YouTube n’abigira abasobanuzi ku mbuga nkoranyambaga, bahisemo kuganira no kujya impaka, ku mugaragaro, ku rubanza rukiri mu nkiko, hagamijwe gusebanya, ndetse bakagera n’aho barengera bakavuga ku miterere y’urubanza kandi ikirego kigikurikiranwa n’Urukiko.”
Ukongera ati “Ibikorwa nk’ibi ni agasuzuguro keruye ku muryango wacu ukiri mu bihe by’akababaro. Turasaba abo bireba bose, guhagarika gusakaza cyangwa gukwirakwiza bene ayo makuru y’ibinyoma ku rupfu rwa Olga.”
Uyu muryango wasoje ubutumwa bwawo uvuga ko mu gihe ukiri mu bihe byo kuzirikana umwana wawo, unategereje guhabwa ubutabera, ndetse usaba n’abandi gutegereza icyemezo cya nyuma cy’inzego z’ubutabera.
RADIOTV10