Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo umuryango w’umukobwa wapfuye urupfu rutunguranye ruregwa abasore babiri uvuga ku makuru ari gukwirakwizwa

radiotv10by radiotv10
22/10/2024
in MU RWANDA
0
Icyo umuryango w’umukobwa wapfuye urupfu rutunguranye ruregwa abasore babiri uvuga ku makuru ari gukwirakwizwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wa Major (Rtd) Gasagure Innocent ukomokamo nyakwigendera Kayirangwa Olga uherutse kwitaba Imana nyuma yo kujya mu rugo rw’abasore babiri ubu banaregwa kugira uruhare mu rupfu rwe, uranyomoza amakuru akomeje gukwirakwizwa ku mpamvu y’uru rupfu.

Kayirangwa Olga usanzwe ari imfura mu muryango wa Major (Rtd) Gasagure Innocent, yitabye Imana tariki 26 Nzeri 2024 nyuma yuko yari yagiye mu rugo rw’abasore babiri, ubu bari mu nzego z’ubutabera, ndetse bamaze no gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mukobwa, ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gucicikana amakuru ku rupfu rwe, harimo n’abavuga impamvu y’urupfu rwe.

Mu nyandiko yashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024 n’umuryango wa Olga wa Major (Rtd) Gasagure Innocent, wavuze ko ukomeje kubabazwa n’amakuru akwirakwizwa n’abavuga icyahitanye umwana wabo.

Umuryango wa Maj (Rtd) Gasagure uvuga ko umwana wabo “Olga yari muzima kandi nta ndwara idakira izwi yari arwaye.” Ku buryo “Urupfu rwe rutunguranye rwasize umuryango mu kababaro gakomeye.”

Ukomeza uvuga ko kandi nyuma y’urupfu rw’umwana wabo, hari abantu babiri ari bo Nasagambe Fred na Gatare Junior Gedion, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Olga.

Wakomeje ugira ati “Muri iyi minsi, harimo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma, arimo gusebanya, ndetse no kutubaha nyakwigendera watuvuyemo, ahubwo akarushaho kongerera umubabaro umuryango wacu ugifite agahinda.”

Nanone uyu muryango wakomeye ugira uti “By’umwihariko, dutewe inkeye, n’uko abantu bamwe, barimo abakoresha imbubuga za YouTube n’abigira abasobanuzi ku mbuga nkoranyambaga, bahisemo kuganira no kujya impaka, ku mugaragaro, ku rubanza rukiri mu nkiko, hagamijwe gusebanya, ndetse bakagera n’aho barengera bakavuga ku miterere y’urubanza kandi ikirego kigikurikiranwa n’Urukiko.”

Ukongera ati “Ibikorwa nk’ibi ni agasuzuguro keruye ku muryango wacu ukiri mu bihe by’akababaro. Turasaba abo bireba bose, guhagarika gusakaza cyangwa gukwirakwiza bene ayo makuru y’ibinyoma ku rupfu rwa Olga.”

Uyu muryango wasoje ubutumwa bwawo uvuga ko mu gihe ukiri mu bihe byo kuzirikana umwana wawo, unategereje guhabwa ubutabera, ndetse usaba n’abandi gutegereza icyemezo cya nyuma cy’inzego z’ubutabera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 1 =

Previous Post

Amakuru mashya ku byaha biregwa umunyamakuru Fatakumavuta

Next Post

Kigali: Herekanywe abantu 10 barimo abakurikiranyweho kwigana inzoga zikomeye n’ibyafatiriwe bya Miliyoni 31Frw

Related Posts

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

IZIHERUKA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe
IMYIDAGADURO

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

19/12/2025
Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

18/12/2025
Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Herekanywe abantu 10 barimo abakurikiranyweho kwigana inzoga zikomeye n’ibyafatiriwe bya Miliyoni 31Frw

Kigali: Herekanywe abantu 10 barimo abakurikiranyweho kwigana inzoga zikomeye n’ibyafatiriwe bya Miliyoni 31Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Should parents still choose careers for their children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.