Abatwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Huye mu Karere ka Huye, bavuga ko bishyuzwa amafaranga ya Parikingi, aho baparitse hose, ku buryo basigaye bakorera mu bihombo.
Aba bamotari bavuga ko aho bageze hose bagahagarika ibinyabizga byabo, bahita bacibwa amafaranga ya Parking, ibintu bavuga ko bimenyerewe ku modoka.
Umwe yagize ati “ahantu hose ugeze ucibwa amafaranga, waparika ngo ukureho umugenzi bakaguca amafaranga bakakubwira ko ari aya parikingi. Ku munsi utanga ayo mafaranga inshuro nyinshi.”
Bavuga ko batanze kwishyura aya mafaranga, ariko ko ikibazo ari uko bayacibwa buri kanya, ku buryo bamwe bavuga ko no kubona ayo bishyura ba nyiri za moto, byatangiye kubabera umutwaro.
Umwe ati “Ugera ku isoko ujyanye umugenzi bakaguca amafaranga ijana, wajyana undi mugenzi aho umugejeje bakaguca ijana, wanajyana undi aho umugejeje na ho akaguca amafaranga.”
Mugenzi we agaragaza icyo bifuza agira ati “Icyifuzo ni uko bakabaye bareba uko bashyiraho umubare runaka tukajya tuwishyura bakaduha inyemezabwishyu tukajya tuyerekana, aho kugenda twishyura buri aho tugeze hose, kuko biduteza ibihombo ndetse bikanatutwara umwanya.”
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko aya mafaranga ya parikingi agenwa n’itegeko, bityo ko abayinubira, bakwiye kumenya ko ari itegeko.
Yagize ati “Ibyo bigenwa n’amategeko, uburyo abantu bishyura kuri parikingi cyangwa kwishyura ku kwezi.”
Icyakora agira inama ubuyobozi bwa Koperative zishyuza aya mafaranga ya Parikingi, ko hashobora kurebwa uburyo abantu bajya bishyuzwa ku kwezi ku buryo abinubira kwishyuzwa buri kanya, babiruhuka.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10