Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Abashumba badukanye ingeso igaragaza ko barutisha amatungo yabo ubuzima bw’abaturage

radiotv10by radiotv10
25/10/2024
in MU RWANDA
0
Huye: Abashumba badukanye ingeso igaragaza ko barutisha amatungo yabo ubuzima bw’abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi bo mu Mirenge wa Mukura na Tumba mu Karere ka Huye, bavuga ko abashumba b’inka babarembeje, aho barema amatsinda bakajya kwahira imyaka yabo kugira ngo babone ubwatsi bw’amatungo yabo, ndetse hagira ubavuga bakamwadukira bakamukubita.

Aba baturage bavuga ko atari rimwe atari na kabiri, abashumba birara mu mirima yabo bakahira imyaka baba barahinze, ubundi bakajya kugaburira inka.

Umwe ati “Nk’ubu nari mfite imigozi y’ibijumba mu murima wanjye barayahira bayimaraho. Ikibazo  niuko iyo unabonye aba bashumba bakugirira nabi baba bafite ibyuma bakoresha bahira bakakubwira ko nubegera babigukebesha.”

Bavuga ko aba bashumba bakora ibi biremye udutsiko ku buryo n’ubabonye agira ubwoba, akabareka bakahira imyaka ye.

Undi ati “Ni abasore bigira nka batanu bakirema agatsiko ku buryo baza bakahira, wavuga bakagukata na nanjoro. Abenshi baza nijoro bakarara bahira imyaka, iyo muhuriye mu murima aragukeba. Bikunze kugaragara cyane hari n’abo baherutse gukomeretsa.”

Aba baturage bavuga ko imyaka ikunze kwahirwa n’aba bashumba, ari imigozi y’ibijumba ndetse n’imiceri, n’indi myaka yose iribwa n’amatungo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, ange Sebutege; avuga ko iki kibazo koko kigeze kugaragara muri aka gace, ubuyobozi bukakinjiramo kugira ngo gikemuke.

Ati “Habayeho guhuza abaturage ari abashumba ndetse na ba nyiri amatungo kubereka ikibazo cy’urugomo ndetse n’icyo amategeko ategegeka ababigaragaweho, n’abagomba kubibazwa ko ari abakoresha babo bashumba.”

Yakomeje agira ati “Hanafashwe ingamba zo kuzajya hagenwa ibyangiritse bikaba byakwishyurwa, no gukurikirana abakoze urugomo bagahanwa hakurikijwe amategeko.”

Aba bahinzi bavuga ko iki kibazo uko igihe kigenda gishira kigenda gifata indi ntera dore ko aba bashumba, uretse kwahirira amatungo imyaka y’abaturage banarara bagenda, ku buryo hari n’igihe bambura abo bahuye na bo.

Imigozi y’ibijumba iri mu myaka yibasiwe
Abaturage bavuga ko bahangayitse kubera iyi myitwarire y’abashumba

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 10 =

Previous Post

Hasobanuwe iby’undi murwari wa Marburg wabonetse mu Rwanda

Next Post

Perezida Kagame yahererekanyije ububasha bwo kuyobora Commonwealth avuga icyo byari bisobanuye ku Rwanda

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

by radiotv10
20/01/2026
0

Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda basanzwe ari inzobere mu by’ubwubatsi baherutse kujya muri Jamaica gutanga umusanzu mu gusana ibikorwa byangijwe...

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

by radiotv10
20/01/2026
0

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa...

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

by radiotv10
20/01/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze umwarimu wo muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri...

IZIHERUKA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe
MU RWANDA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yahererekanyije ububasha bwo kuyobora Commonwealth avuga icyo byari bisobanuye ku Rwanda

Perezida Kagame yahererekanyije ububasha bwo kuyobora Commonwealth avuga icyo byari bisobanuye ku Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.