Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe iby’undi murwari wa Marburg wabonetse mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
25/10/2024
in MU RWANDA
0
Amakuru mashya kuri Marburg mu Rwanda: Hasigaye umuntu umwe ukirwaye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Rwanda hongeye kugaragara undi muntu mushya wanduye indwara ya Marburg, watumye imibare y’abari kuvurwa izamuka nyuma yo kuva kuri umwe, hatangwa n’ibisobanuro by’uwanduye mushya.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, yerekana ko kuri uyu munsi hafashwe ibipimo bishya 69 ari na byo byabonetsemo umuntu umwe ufite ubwandu bw’iyi ndwara igiye kuzuza ukwezi itangajwe mu Rwanda.

Uyu muntu umwe, yatumye imibare y’abari kuvurwa igera kuri batatu (3) ivuye ku muntu umwe yariho mu minsi ibiri ishize, aho hari hasigaye umuntu umwe, ariko hirya y’ejo hashize hakaba harabonetse undi muntu umwe.

Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko ko “uwanduye mushya yabonetse nyuma y’ibipimo byafashwe aho umurwayi wa mbere yanduriye.”

Iyi mibare igaragaza ko kugeza ubu abamaze gusanganwa iyi ndwara kuva yagera mu Rwanda, ari 64 barimo uyu mushya, ikaba imaze guhitana abantu 15 ariko kuri uyu wa Kane, ikaba ntawe yahitanye.

Ni mu gihe abamaze kuyikira ari abantu 46, nabwo kuri uyu wa Kane, nta n’umwe wakize.

Nanone kandi ibipimo bimaze gufatwa byose hamwe, ni 5 074 birimo ibi 69 byafashwe ku wa Kane ari na byo byabonetsemo umuntu umwe wanduye.

Gahunda yo gutanga inkingo na yo irakomeje, yatangiriye ku bari ku ruhembe mu rugamba rwo kurwanya iyi ndwara ya Marburg, aho kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 1 302 barimo 18 bakingiwe kuri uyu wa Kane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 10 =

Previous Post

Abarimo uwabaye Minisitiri wa Siporo baherutse guhabwa inshingano babanje kunyura imbere ya Sena

Next Post

Huye: Abashumba badukanye ingeso igaragaza ko barutisha amatungo yabo ubuzima bw’abaturage

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Abashumba badukanye ingeso igaragaza ko barutisha amatungo yabo ubuzima bw’abaturage

Huye: Abashumba badukanye ingeso igaragaza ko barutisha amatungo yabo ubuzima bw’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.