Perezida Paul Kagame yabaye Umunyafurika w’Umwaka wa 2024, mu bihembo bizwi nka AABLA (All Africa Business Leaders Awards) bitangwa ku bufatanye n’Igitangazamakuru CNBC Africa.
Perezida Kagame yahawe iki gihembo cy’Umunyafurika w’Intangarugero muri Politiki n’Ubucuruzi, kubera uruhare agira mu kuzana impinduka nziza mu burucuruzi bwo ku Mugabane wa Afurika.
Ni igihembo yatsindiye kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, cyatangiwe i Johannesburg muri Afurika, cyashyikirijwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka.
Amb. Emmanuel Hategeka, ubwo yakiraga iki gihembo, yavuze ko “mu izina rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ni iby’agaciro gakomeye kwakira iki gihembo, Nyakubahwa Perezida atuye iki gihembo amamiliyoni y’abagabo, abagore n’urubyiruko bakoresha imbaraga mu gutuma Afurika ikomeza guhagarara neza.”
Ambasaderi Emmanuel Hategeka yaboneyeho kandi gushimira abategura ibi bihembo, aboneraho gusaba Abanyafurika gukomeza gushyira hamwe mu kugera ku ntego zabo bakoresheje guhanga udushya no gukomeza gutanga urugero ku rubyiruko n’abazavuka mu bihe biri imbere.
Ati “Dushyize hamwe, dushobora kubaka Afurika atari iza ku isonga gusa, ahubwo ikaba na Afurika yigenera ahazaza hayo ku Isi.”
Ubuyobozi bw’abategura ibi bihembo, bwavuze ko Perezida Paul Kagame yatsindiye Igihembo cy’Umunyafurika w’umwaka wa 2024 kubera uruhare rwe nk’umuntu ku giti cye, agira mu kuzamura imyumvire yo kwigira k’Umugabane wa Afurika.
Ubu buyobozi bugira buti “Umuhate we mu kugera ku ntego n’impinduka mu miyoborere, biduha urugero rwiza mu kubyaza umusaruro amahirwe dufite nk’Umugabane wacu.”
Ni igihembo Perezida Paul Kagame yagenewe ari muri Samoa mu Nama ya CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Commonwealth, aho yanasoje manda ye y’imyaka ibiri nk’Umuyobozi Mukuru w’uyu Muryango.
RADIOTV10