Mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda, i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa y’Abapolisi 2 256, bahawe ubumenyi n’imyitozo inyuranye irimo iyo guhosha imyigaragambyo no gutabara abari mu kaga.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024 ku Cyicari ry’iri Shuri rya Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana, mu muhango wayobowe na Minisitiri w’Umutekano, Dr Vincent Biruta, ndetse ukaba warimo n’abayobozi mu buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, nka IGP Felix Namuhoranye.
Aba Bapolisi 2 256, barimo ab’igitsinagore 479 n’ab’igitsinagabo 1 777, basoje muri iki cyiciro cya 20 cy’amahugurwa ya Polisi y’u Rwanda muri iri shuri rya Gishari.
Muri aba Bapolisi barangije uyu munsi, barimo kandi abo mu itsinda rishinzwe kugarura ituze mu bantu, banagaragaje uko bashobora guhosha imyigaragambyo, ndetse n’uko bashobora gutabara abari mu kaga.
Abapolisi barangije amahugurwa kandi bagaragaje indi myitozo n’ubumenyi baherewemo, irimo kurasa, akarasisi ndetse n’imyitozo njyarugamba.
Ni imyitozo bashobora gukoresha yaba imbere mu Gihugu ndetse no mu butumwa bw’amahoro bashobora koherezwamo, dore ko Abapolisi b’u Rwanda bajya boherezwa mu butumwa mu Bihugu binyuranye.
RADIOTV10