Abakora ubucukuzi bw’umucanga butemewe mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bibumbiye mu gatsiko kiyise ‘Abaryakariho’, baravugwaho kubangamira abaturage, aho ibikorwa byabo byangiza imirima yabo ndetse n’abo bayisanzemo bakabahohotera.
Aba baturage, ni abibumbuye muri Koperative ‘KOWAGIMA’ bahinga mu gishanga kiri hagati y’Imirenge ya Tumba na Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko aba bakomeje kubangiriza imirima, hari n’igihe babahohotera.
Minani Eric agira ati “Biyise abarakariho, baba bacukura iyo micanga bayishyira abashaka kubaka. Barayicukura bakayitwara mu mifuka bayikoreye ku mutwe bakabaha amafaranga. Iyo tugerageje kubavuga ngo bareke gucukura barakwirukankana, baba bafite udusuka bacukuza urebye nabi batugukubita.”
Aba baturage bavuga ko aba bantu bakora ibikorwa bitemewe, babangamira ku buryo badatinya no kubagirira nabi mu mirima yabo.
Nyirakani ati “Nigeze gusanga bancukurira umurima barambwira ngo ninongera kubavuga bazamerera nabi, mpita nzamuka ndabareka baracukura. Baratubangamiye kuko batwicira imirima n’imyaka bakanateza umutekano muke n’urugomo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iki kibazo kigakemuka.
Ati “Abantu bakora imirimo y’ubucukuzi baba bagomba kuba bacukura bakurikije amategeko kandi banabifitiye uruhushya.”
Uyu muyobozi avuga ko igihe aba bantu bakora ibitemewe bagaragara, bahanwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko kuko hari amategeko agenga ubucukuzi bw’ibikorwa nk’ibi.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10