Bamwe mu bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ubuyobozi bubabuza guhinga igihingwa bifuza mu mirima y’aho bahoze batuye bakabwirwa ko bwabaye ubwa Leta, ndetse ko hari n’ababifungiwe, bakanabwirwa ko nibazongera bazaraswa.
Aba baturage bavuga bashakaga guhinga amasaka mu mirima yabo, ariko ubuyobozi bukababera ibamba, bubabwira ko aha hahoze ari mu kwabo hamaze kuba aha Leta.
Niringiyimana Emmanuel utuye mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira, avuga ko yigeze no gufungwa azira kuba yarahizne amasaha, ndetse akanabwirwa amagambo yumvikanamo kumutera ubwoba
Ati “Ku bwa Gatanazi atari yava mu Murenge wa Ruramira, yaramfunze, Geremie yaramfunze kuko nahinze amasaka. Nafunzwe n’Abagitifu babiri, ariko uyu nguyu uriho ni Bisangwa, njyewe nagiye ku Murenge mfata ifumbire Agronome aravuga ati ‘Niringiye nuhinga amasaka upangiwe isasu’.”
Aba baturage basaba ko ahagereye igishanga mu mirima yabo bakwemererwa kuhahinga amasaka kuko ahera kandi ko umusaruro wayo wajyaga ubafasha mu mibereho yabo.
Mutaganzwa Salomon ati “Baratubwiye ngo ntituzahahinge amasaka, ngo ubwo butaka ni mu kwa Leta, wahahinga bakavuga ngo wahinze mu kwa Leta kandi nta cyangombwa uhafitiye barabitwimye. Kandi tuzi ko intambwe za Leta bavuga ni intambwe ziba ku kiyaga.
Akomeza agira ati “Nta bindi bintu duhinga wenda nk’urumogi cyangwa ibindi bitemwe na Leta, ariko se ko amasaka asaba abageni, agacyuza ubukwe, ishaka ryakoze ikihe cyaha? Nimutubarize Perezida wa Repubulika. Isaka ryakoze iki rituma rifunga umuntu?”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Bisangwa Emmanuel yavuze ko ibyo gufungwa k’uyu mugabo atigeze abimenya kandi ko amasaka abaturage bayahinga ahubwo ko atari mu bihingwa byatoranyijwe guhingwa ahateganyijwe guhingwa imbuto z’indobanure.
Ati “Amasaka rero ntabwo ari kuri urwo rwego, ariko abaturage na yo barayahinga mu rugero runaka akabafasha, ariko nta mbaraga nyinshi ashyirwamo.”
Muri uyu Murenge wa Ruramira, byumwihariko mu Kagari ka Nkamba umubare munini w’abahatuye, ni uw’abifuza guhinga amasaka, kuko ajya abagoboka.
Youssuf UBINABAGENDA
RADIOTV10