Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hatangajwe umwanzuro wafatiwe APR ku makosa yatumye ihagarika umwe mu bayobozi bayo

radiotv10by radiotv10
07/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hatangajwe umwanzuro wafatiwe APR ku makosa yatumye ihagarika umwe mu bayobozi bayo
Share on FacebookShare on Twitter

APR FC yafatiwe icyemezo cyo guterwa mpaga n’ikipe ya Gorilla FC nyuma yuko mu mukino wazihuje, iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yarengeje umubare w’abanyamahanga bakandagiye mu kibuga, inacibwa amande y’ibihumbi 100 Frw.

Iyi kipe ifite shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino ushize, ikaba ubu iri ku mwanya wa 15 ku rutonde rw’agateganyo n’amanota ane, yafatiwe iki cyemezo na Komisiyo ishinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA).

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi ibiri habaye uyu mukino wagaragayemo ikosa ryakozwe na APR ubwo hakinwaga umukino w’umunsi wa munani ku Cyumweru tariki 03 Ugushyingo 2024, aho iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yarenzaga umubare w’abanyamahanga bagomba kuba bari mu kibuga.

Iyi kipe ubwo yasimbuzaga, yisanze yinjije mu kibuga abakinnyi barindwi, mu gihe itegeko ry’amarushanwa ya FERWAFA rivuga ko batagomba kurenga batandatu (06).

Nubwo iyi kipe yisamye yasandaye igahita isimbuza nyuma y’iminota micye ibyo bibaye, ariko ikipe ya Gorilla FC yahise itanga ikirego muri FERWAFA, ari na cyo cyasuzumwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa igasanga gifite ishingiro, igafata icyemezo cyo guhanisha iyi kipe guterwa mpaga, ubwo iba itsinzwe ibitego 3-0 mu gihe uyu mukino wari warangiye ari 0-0, amakipe yombi yari yagabanye amanota.

Nyuma y’aya makosa kandi, ubuyobozi bwa APR FC bwahise buhagarika by’agateganyo Eric Ntazinda wari usanzwe ari Team Manager muri iyi kipe.

Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ubu isigaranye amanota ane mu mikino itatu imaze gukina, yanahanishijwe kandi gutanga amande y’ibihumbi 100 Frw.

APR FC ifite imikino myinshi y’ibirarane, uyu munsi ku wa Kane tariki Indwi Ugushyingo 2024 irakina umukino w’umunsi wa cyenda uyihuza na Vision FC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Trump ku bw’intsinzi ye y’amateka

Next Post

DRCongo: Tshisekedi yavuze ikigiye gukorerwa Abacamanza babaswe n’imyitwarire idahwitse

Related Posts

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Muhammed Kagawa Ssenoga, rutahizamu uca ku ruhande wakiniraga Express yo muri Uganda na Ali Ismael Ahmed EL SAYED Moussa ukomoka...

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

by radiotv10
15/12/2025
0

Lomami Marcel wari umaze igihe ari umutoza wungirije muri Etincelles FC, yemejwe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports mu gihe igitegereje...

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

by radiotv10
15/12/2025
0

Bugesera FC yongeye gutsinda Rayon Sports FC mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru byibutsa abafana ba...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Tshisekedi yavuze ikigiye gukorerwa Abacamanza babaswe n’imyitwarire idahwitse

DRCongo: Tshisekedi yavuze ikigiye gukorerwa Abacamanza babaswe n’imyitwarire idahwitse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.