• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hatangajwe umwanzuro wafatiwe APR ku makosa yatumye ihagarika umwe mu bayobozi bayo

radiotv10by radiotv10
07/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hatangajwe umwanzuro wafatiwe APR ku makosa yatumye ihagarika umwe mu bayobozi bayo
Share on FacebookShare on Twitter

APR FC yafatiwe icyemezo cyo guterwa mpaga n’ikipe ya Gorilla FC nyuma yuko mu mukino wazihuje, iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yarengeje umubare w’abanyamahanga bakandagiye mu kibuga, inacibwa amande y’ibihumbi 100 Frw.

Iyi kipe ifite shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino ushize, ikaba ubu iri ku mwanya wa 15 ku rutonde rw’agateganyo n’amanota ane, yafatiwe iki cyemezo na Komisiyo ishinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA).

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi ibiri habaye uyu mukino wagaragayemo ikosa ryakozwe na APR ubwo hakinwaga umukino w’umunsi wa munani ku Cyumweru tariki 03 Ugushyingo 2024, aho iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yarenzaga umubare w’abanyamahanga bagomba kuba bari mu kibuga.

Iyi kipe ubwo yasimbuzaga, yisanze yinjije mu kibuga abakinnyi barindwi, mu gihe itegeko ry’amarushanwa ya FERWAFA rivuga ko batagomba kurenga batandatu (06).

Nubwo iyi kipe yisamye yasandaye igahita isimbuza nyuma y’iminota micye ibyo bibaye, ariko ikipe ya Gorilla FC yahise itanga ikirego muri FERWAFA, ari na cyo cyasuzumwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa igasanga gifite ishingiro, igafata icyemezo cyo guhanisha iyi kipe guterwa mpaga, ubwo iba itsinzwe ibitego 3-0 mu gihe uyu mukino wari warangiye ari 0-0, amakipe yombi yari yagabanye amanota.

Nyuma y’aya makosa kandi, ubuyobozi bwa APR FC bwahise buhagarika by’agateganyo Eric Ntazinda wari usanzwe ari Team Manager muri iyi kipe.

Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ubu isigaranye amanota ane mu mikino itatu imaze gukina, yanahanishijwe kandi gutanga amande y’ibihumbi 100 Frw.

APR FC ifite imikino myinshi y’ibirarane, uyu munsi ku wa Kane tariki Indwi Ugushyingo 2024 irakina umukino w’umunsi wa cyenda uyihuza na Vision FC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − fifteen =

Previous Post

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Trump ku bw’intsinzi ye y’amateka

Next Post

DRCongo: Tshisekedi yavuze ikigiye gukorerwa Abacamanza babaswe n’imyitwarire idahwitse

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
DRCongo: Tshisekedi yavuze ikigiye gukorerwa Abacamanza babaswe n’imyitwarire idahwitse

DRCongo: Tshisekedi yavuze ikigiye gukorerwa Abacamanza babaswe n’imyitwarire idahwitse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.