Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Icyo bakeka ku bantu bataramenyekana bateza urugomo rwafashe intera

radiotv10by radiotv10
09/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza, bavuga ko barembejwe n’urugomo bakorerwa n’abantu batazi bitwikira ijoro riguye ndetse no mu rukerera, ariko bagakeka ko ari abashumba b’inka.

Ibi bivugwa na bamwe mu bafite imirimo itandukanye bakorera mu bice by’inzuri no mu mirima iri mu gishanga cya Kigarama mu Murenge wa Mwili.

Babwiye RADIOTV10 ko muri aka gace, hakomeje kugaragara urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, ku buryo kunyura muri aka gace mu masaha ya saa kumi nimwe no mu masaha ya mu gitondo bajya mu mirima no ku masoko, bitagipfa gukorwa.

Nshimiyimana Albert yagize ati “Nka saa kumi n’imwe saa kumi n’ebyiri, ntabwo wabona inzira igucyura, baba bari mu mihanda.”

Aba baturage kandi bavuga n’ingero z’abamaze gukorerwa urugomo muri aka gace ku buryo hari n’abahakuriramo ubumuga kubera gukubitwa n’aba bantu bataramenyekana.

Bikorimana Viateur yagize ati “Baherutse gukubita umuntu bamukuramo ijisho muri iyi minsi. Bamukubitiye hakurya aha bamukuramo ijisho, bagatega abantu bakabakubita.”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo cyakumerwa no kuba ubuyobozi bwakaza umutekano w’aha hantu, ku buryo hazanwa inzego z’umutekano zisumbuyeho zikajya zihakora irondo mu masaha agaragaramo uru rugomo.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Harerimana Jean Damscene yizeje aba baturage ko umutekano basaba ugomba kuboneka.

Ati “Umutekano ni ngombwa kuba uhari. Ibyasabwa byose kugira ngo umutekano uboneke na byo birakorwa. Icyo twakwizeza abaturage ni ukongera tukaganira tukareba ahaba hari ikibazo, inkomoko yacyo tukagishakira igisubizo. Niba ari ama rondo adakora neza tukayongerera imbaraga.

Tunashishikariza abaturage gutanga amakuru igihe havutse ikibazo, ariko no kumenya abo bantu bashobora guhungabanya umutekano cyangwa abantu  bafiteho impungenge zo kuba bahungabanya umutekano abo ari bo kugira ngo na bo bagirwe inama.”

Yavuze ko ubuyobozi bugiye gukorana n’abaturage kugira ngo hamenyekane abari inyuma y’uru rugomo, ndetse bashakishwe kugira ngo babiryozwe.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + three =

Previous Post

Bwa mbere umuhanzikazi Ariel Wayz yatanze umucyo ku cyamutandukanyije na Juno Kizigenza bakundanaga

Next Post

Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga ari mu basirikare bakoze igikorwa cy’urukundo cyo gutanga amaraso

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga ari mu basirikare bakoze igikorwa cy’urukundo cyo gutanga amaraso

Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga ari mu basirikare bakoze igikorwa cy’urukundo cyo gutanga amaraso

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.