Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu bice binyuranye mu Ntara y’Amajyepfo, baravugwaho guhishira abishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bikunze gutera impanuka zinahitana ubuzima bwa bamwe, bagasabwa kubireka.
Mu bice binyuranye mu Ntara y’Amajyepfo, hagiye humvikana ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa rwihishwa, ababukora badafite ibyangombwa, ndetse bimwe mu birombe byakorerwagamo ubu bucukuzi byagiye birifuka bigahitana ubuzima bwa bamwe.
Bamwe mu baturage batuye ahabera ibi bikora by’ubucukuzi butemewe, bavuga ko kimwe mu bituma bidacika, ari bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bakingira ikibaba ababikora.
Muramira Etienne wo mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye kakunze kugaragaramo ibi bikorwa, yagize ati “Ni gute wavuga ko abayobozi batabirimo kandi biri mu Tugari no mu Midugudu ahaba abo bayobozi? Abenshi mu bayobozi aho bidacika usanga abayobozi babiri inyuma turabizi pe.’’
Aba baturage bavuga ko uretse kuba hari abasiga ubuzima muri ibi bikorwa bitemewe, binangize imyaka yabo ndetse bikanabangamira ibidukikije.
Undi ati “Batwangiriza imyaka ndetse n’inzu, bagateza umutekano mucye aho barwanya inzego zitandukanye zibabuza gucukura, ndeste hajya hanagwamo abantu bakabakuramo bagwiriwe n’ikirombe.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwamda, ACP Boniface Rutikanga aherutse gutangaza ko bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze baba bafite amakuru kuri ibi bikorwa bitemewe.
Yagize ati “Mu Ntara y’Amajyepfo hagaragaye abaza bagafata abasore bakabaha amafaranga bakajya gucukura bagashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga ndetse n’ibikorwa remezo byabo n’ibidukikije.’’
ACP Boniface Rutikanga avuga ko iyi myitwarire ya bamwe mu bayobozi, iri mu bituma ibi bikorwa bitemewe bidacika, kuko ababyishoramo bakomeza kubona icyuho.
Yagize’’Tujya tubibona abayobozi b’ibanze babifitemo uruhare, tujya tubafata,…tugategura operasiyo yo gufata abagaragara mu bikorwa runaka bitemewe tugakorana n’inzego z’ibanze, tugakorana na DASSO, ndetse na ba mutekano, mukamenya aho bari mwajyayo mugasanga ntabahari, hari uwayabahaye amakuru, uwabikoze aba abifitemo inyungu, igisigaye ni ukubikurikirana uwabigizemo uruhare agahanwa, bene nk’aba baba bagomba gukurikiranwa.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagiriye inama abayobozi bishora muri ibi bikorwa, kubihagarika kuko bidatanga urugero rwiza, kandi ko biba bigize ibyaha.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10