Wednesday, September 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe igihano cyasabiwe umunyamakurukazi w’i Burundi ukurikiranyweho kwibasira ubusugire bw’Igihugu

radiotv10by radiotv10
14/11/2024
in AMAHANGA
0
Hatangajwe igihano cyasabiwe umunyamakurukazi w’i Burundi ukurikiranyweho kwibasira ubusugire bw’Igihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwasabiye Umunyamakurukazi Sandra Muhoza, igihano cy’igifungo cy’imyaka 12 ku byaha akurikiranyweho birimo kwibasira ubusugire bw’Igihugu.

Sandra Muhoza ukurikiranyweho kandi icyaha cyo gukurura amacakubiri ashingiye ku moko, yanasabiwe gutanga ihazabu ya miliyoni 1 y’amafaranga y’u Burundi.

Ibi bihano yabisabiwe uyu munyamakurukazi mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, mu Rukiko rwa Mukaza rwo mu Mujyi wa Bujumbura.

Uyu munyamakuru Sandra Muhoza, mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri, yari yunganiwe n’umwe mu bayamategeko be babiri, Me Éric Ntibandetse wabwiye itangazamakuru ryo muri iki Gihugu iby’ibi bihano byasabiwe umukiliya we.

Me Éric Ntibandetse yagize ati “Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kuzahamya ibyaha Sandra Muhoza, rukamukatira gufungwa imyaka 12 n’ihazabu ya miliyoni 1 z’amafaranga y’u Burundi.”

Uyu munyamategeko kimwe n’umukiliya we, bahakana ibyaha ashinjwa, bakavuga ko ari umwere, ahubwo ko akwiye kubihanagurwaho ndetse akarekurwa agasubira mu kazi ke.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Uko byari byifashe Biden yakira Trump kuva yatorwa n’ibyavugiwe mu kiganiro bagiranye

Next Post

Gicumbi: Agronome ukurikiranyweho kunyereza ibyagenewe abaturage yatanze ibisobanuro bishidikanywaho

Related Posts

Ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Gen.Cirimwami wa FARDC umaze amezi arindwi yishwe na M23

Ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Gen.Cirimwami wa FARDC umaze amezi arindwi yishwe na M23

by radiotv10
02/09/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yavuze ko Gen Peter Cirimwami wari Guverineri w’Urwego rwa Gisirikare ruyoboye...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yavuze amakuru yamenye agaragaza umugambi mubisha ubutegetsi bwa Congo bufite

by radiotv10
02/09/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangije intambara yeruye igamije kurimbura Abanyamulenge, bukaba bwanazanye abasirikare...

Hatangajwe imibare yo hejuru y’abishwe n’inkangu idasanzwe muri Sudani

Hatangajwe imibare yo hejuru y’abishwe n’inkangu idasanzwe muri Sudani

by radiotv10
02/09/2025
0

Inkangu ikomeye yabaye mu misozi ya Marra, mu Mtara ya Darfur y’Uburengerazuba mu gihugu cya Sudani, yasenye umudugudu wose yikica...

Agahinda gakomeje kuba kenshi muri Afghanistan ku bw’imibare y’abahitanywe n’umutingito

Agahinda gakomeje kuba kenshi muri Afghanistan ku bw’imibare y’abahitanywe n’umutingito

by radiotv10
01/09/2025
0

Abantu barenga 800 ni bo bamaze kwemezwa ko bahitanywe n’umutigito wibasiye uburasirazuba bwa Afghanistan, mu gihe abandi barenga 2 500...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yongeye kwihanangiriza Ubutegetsi bwa Congo iha integuza FARDC, FDLR n’abacancuro

by radiotv10
01/09/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryamaze kwita ubw’iterabwoba, riravuga ko nyuma yuko ababurwanirira bagizwe n’abarimo...

IZIHERUKA

A new lake is coming to Rwanda: Here’s what you Need to know
IMIBEREHO MYIZA

A new lake is coming to Rwanda: Here’s what you Need to know

by radiotv10
03/09/2025
0

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

03/09/2025
Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

02/09/2025
Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

02/09/2025
Ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Gen.Cirimwami wa FARDC umaze amezi arindwi yishwe na M23

Ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Gen.Cirimwami wa FARDC umaze amezi arindwi yishwe na M23

02/09/2025
Ngwino nkumare amatsiko ku Kiyaga gishya kigiye kugaragara mu Rwanda

Ngwino nkumare amatsiko ku Kiyaga gishya kigiye kugaragara mu Rwanda

02/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gicumbi: Agronome ukurikiranyweho kunyereza ibyagenewe abaturage yatanze ibisobanuro bishidikanywaho

Gicumbi: Agronome ukurikiranyweho kunyereza ibyagenewe abaturage yatanze ibisobanuro bishidikanywaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

A new lake is coming to Rwanda: Here’s what you Need to know

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.