Ibikorwa by’abasaba ubutabera ku Munyarwanda Erixon Kabera wishwe arashwe na Polisi ya Canada, birakomeje, ndetse ababyitabira bakomeje kuba benshi barimo n’Abanya-Canada benshi bashenguwe n’urupfu rw’uyu Munyarwanda.
Erixon Kabera yishwe arashwe amasasu na Polisi ya Canada mu cyumweru gishize tariki 09 Ugushyingo 2024, aho yarasiwe mu Mujyi wa Hamilton wegeranye na Toronto yari asanzwe atuyemo.
Amakuru yabanje gutangazwa, yavugaga ko uyu Munyarwanda wari usanzwe ari umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Toronto, yarashwe ubwo yashakaga kurwanya abapolisi, ariko nyuma biza kwemezwa ko nta mbunda yari afite.
Kuva Erixon Kabera yaraswa, umuryango we n’Abanyarwanda baba muri Canada, bakomeje gusaba ko hatangwa ubutabera kuri uyu Munyarwanda wishwe arenganyijwe, ndetse hakanatangwa ibisobanuro.
Mu mihanda inyuranye bagaragaza uburakari n’agahinda batewe n’uru rupfu rw’Umunyarwanda wazize amaherere, ndetse banasaba ko ahabwa ubutabera bukwiye.
Umunyarwandakazi Josephine Murphy wakomeje kugaragaza agahinda gakomeye yatewe n’uru rupfu, yavuze ko azakomeza gusaba ko habaho ubutabera.
Uyu Munyarwandakazi kandi aratangaza ko abakomeje gusabira ubutabera Erixon Kabera, bakomeje ibikorwa byabo, aho bajya mu mihanda inyuranye bafite ibyapa bitanga ubutumwa kuri Leta.
Mu butumwa yatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Josephine Murphy yavuze ko “Muri iri joro habayeho gushyira hamwe mu rukundo dusaba ubutabera kuri Erixon. Muri iri joro, abaturage benshi bateraniye hamwe kandi baha icyubahiro Erixon March.”
Josephine wakunze kuvuga ko Erixon Kabera yari Umuntu mwiza, yakomeje ubutumwa bwe avuga ko uyu mubare w’abitabira ibi bikorwa “ni ikimenyetso kigaragaza ko uburyo yari akunzwe ndetse yari yubashywe na buri wese wari umuzi.”
Yakomeje avuga ko uku gushyira hamwe kw’abasabira ubutabera Erixon kuzakomeza kubaho ndetse bakomeza no kuba hafi umuryango we muri ibi bihe bitoroshye.
Nyuma y’urupfu rwa Erixon, umugore we Lydia Nimbeshaho, yagaragaje agahinda k’urupfu rw’umugabo we; yahakanye amakuru yavugaga ko yarwanyije inzego agashaka kurasana n’abapolisi, aho yavuze ko “nta mbunda yagiraga.”
Lydia Nimbeshaho yavuze ko umugabo we yari inyangamugayo, akagira imyitwarire iboneye, ndetse ko ubuzima bwe bwose yari yarabuhariye gukorera inyungu rusange, byumwihariko aho yashyiraga imbaraga mu gukorera umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada.
RADIOTV10