Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasabira ubutabera Umunyarwanda wishwe na Polisi ya Canada bakomeje kwiyongera

radiotv10by radiotv10
15/11/2024
in MU RWANDA
0
Abasabira ubutabera Umunyarwanda wishwe na Polisi ya Canada bakomeje kwiyongera
Share on FacebookShare on Twitter

Ibikorwa by’abasaba ubutabera ku Munyarwanda Erixon Kabera wishwe arashwe na Polisi ya Canada, birakomeje, ndetse ababyitabira bakomeje kuba benshi barimo n’Abanya-Canada benshi bashenguwe n’urupfu rw’uyu Munyarwanda.

Erixon Kabera yishwe arashwe amasasu na Polisi ya Canada mu cyumweru gishize tariki 09 Ugushyingo 2024, aho yarasiwe mu Mujyi wa Hamilton wegeranye na Toronto yari asanzwe atuyemo.

Amakuru yabanje gutangazwa, yavugaga ko uyu Munyarwanda wari usanzwe ari umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Toronto, yarashwe ubwo yashakaga kurwanya abapolisi, ariko nyuma biza kwemezwa ko nta mbunda yari afite.

Kuva Erixon Kabera yaraswa, umuryango we n’Abanyarwanda baba muri Canada, bakomeje gusaba ko hatangwa ubutabera kuri uyu Munyarwanda wishwe arenganyijwe, ndetse hakanatangwa ibisobanuro.

Mu mihanda inyuranye bagaragaza uburakari n’agahinda batewe n’uru rupfu rw’Umunyarwanda wazize amaherere, ndetse banasaba ko ahabwa ubutabera bukwiye.

Umunyarwandakazi Josephine Murphy wakomeje kugaragaza agahinda gakomeye yatewe n’uru rupfu, yavuze ko azakomeza gusaba ko habaho ubutabera.

Uyu Munyarwandakazi kandi aratangaza ko abakomeje gusabira ubutabera Erixon Kabera, bakomeje ibikorwa byabo, aho bajya mu mihanda inyuranye bafite ibyapa bitanga ubutumwa kuri Leta.

Mu butumwa yatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Josephine Murphy yavuze ko “Muri iri joro habayeho gushyira hamwe mu rukundo dusaba ubutabera kuri Erixon. Muri iri joro, abaturage benshi bateraniye hamwe kandi baha icyubahiro Erixon March.”

Josephine wakunze kuvuga ko Erixon Kabera yari Umuntu mwiza, yakomeje ubutumwa bwe avuga ko uyu mubare w’abitabira ibi bikorwa “ni ikimenyetso kigaragaza ko uburyo yari akunzwe ndetse yari yubashywe na buri wese wari umuzi.”

Yakomeje avuga ko uku gushyira hamwe kw’abasabira ubutabera Erixon kuzakomeza kubaho ndetse bakomeza no kuba hafi umuryango we muri ibi bihe bitoroshye.

Nyuma y’urupfu rwa Erixon, umugore we Lydia Nimbeshaho, yagaragaje agahinda k’urupfu rw’umugabo we; yahakanye amakuru yavugaga ko yarwanyije inzego agashaka kurasana n’abapolisi, aho yavuze ko “nta mbunda yagiraga.”

Lydia Nimbeshaho yavuze ko umugabo we yari inyangamugayo, akagira imyitwarire iboneye, ndetse ko ubuzima bwe bwose yari yarabuhariye gukorera inyungu rusange, byumwihariko aho yashyiraga imbaraga mu gukorera umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada.

Umuryango wa nyakwigendera urimo abana asize, barasaba ubutabera
Abasabira Erixon ubutabera bakomeje kwiyongera

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Amavubi na n’ubu atarumva ibyabaye yerekeje muri Nigeria afite icyo asezeranya Abanyarwanda

Next Post

AMAKURU AGEZWEHO: Hagaragajwe uko abarangije ayisumbuye mu Rwanda batsinze ibizamini bya Leta

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Hagaragajwe uko abarangije ayisumbuye mu Rwanda batsinze ibizamini bya Leta

AMAKURU AGEZWEHO: Hagaragajwe uko abarangije ayisumbuye mu Rwanda batsinze ibizamini bya Leta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.