Monday, June 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa buturutse muri RIB bugenewe abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
19/11/2024
in MU RWANDA
0
Ubutumwa buturutse muri RIB bugenewe abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yageneye ubutumwa abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, abasaba kwigengesera mu mvugo bakoresha, kuko batikebutse ngo bazigorore, hari izishobora kuzatuma bisanga imbere y’ubutebera.

Hamaze iminsi humvikana guterana amagambo mu banyamakuru bakora ibiganiro bya siporo mu Rwanda, ndetse bamwe mu babikurikiranira hafi, bakaba bari bavuze ko na bo RIB ikwiye gutungamo itoroshi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba banyamakuru ba Siporo bakwiye kwitwararika ku mvugo bakoresha, bakirinda gusesereza abo bafite ibyo batumva kimwe.

Yagize ati “Mbafitiye ubutumwa: Kwirinda kwibasira abantu bishingiye ko afana iyi kipe wowe udafana; Gukoresha amagambo akomeye, bavuga ku bantu, binjira mu buzima bwite bw’umuntu, abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira abandi, siporo si intambara.”

Umuvugizi wa RIB yibukije aba banyamakuru ko hari ibyo bashobora gutangaza, bakisanga babikurikiranyweho kuko biba bigize ibyaha.

Yavuze kandi batikubise agashyi ngo bikebuke, hari igihe bashobora kuzarengera bakaba bakoresha imvugo zisenya zikaba zateza ibibazo mu muryango mugari w’Abanyarwanda usanzwe ushingiye ku bumwe bwabo.

Dr Murangira B. Thierry yakomeje agira ati “Bashobora kuzashyokerwa ugasanga barimo gukoresha imvugo zikurura urwango, ibyo rero babyitondere.”

Dr Murangira avuga ko nubwo abantu bafite ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ariko hari umurongo ntarengwa bagomba guhora bazirikana. Ati “Ugomba kubaha ubuzima bwite bw’umuntu.”

Umuvugizi wa RIB kandi yakunze kugira inama abakora ibituma bakurikirwa na benshi, bakwiye kujya bigengesera, yaba abanyamakuru kimwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Mu minsi ishize humvikanye bomboribombori mu banyamakuru b’imyidagaduro n’abahanzi, byasize bamwe babikurikiranyweho, aho ubu uwitwa Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Uyu munyamakuru akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kubuza undi amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, n’icyo gukoresha imvugo ziremereye zikurura amacakubiri mu bantu, bishingiye ku byo yatangazaga ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na X [Twitter].

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 7 =

Previous Post

Amavubi aratashye nyuma yo gukora ibyo yasabwaga ntibitatange umusaruro (AMAFOTO)

Next Post

Kenya: Kiliziya Gatulika yateye ishoti inkunga z’abarimo Perezida yavuze icyo ibona kibyihishe inyuma

Related Posts

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

by radiotv10
09/06/2025
0

Urubanza rw’ubujurire ruregwamo Kazungu Denis wahamijwe ibyaha birimo ibishingiye ku bantu barenga 10 basanzwe bashyinguye aho yari acumbitse, rugiye kuburanishwa....

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

by radiotv10
09/06/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bataka imibereho mibi baterwa no gukoresha amazi y’ibishanga kubera...

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

by radiotv10
09/06/2025
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza burizeza abatuye mu gace bise ‘Videwo’ mu Murenge wa Gahini, ko ikibazo cy’ibura ry’amazi ryari rimaze...

Nyamasheke: Imiryango 258 yahawe ubufasha burimo ubuzayifasha kwikura mu bukene

Nyamasheke: Imiryango 258 yahawe ubufasha burimo ubuzayifasha kwikura mu bukene

by radiotv10
09/06/2025
0

Imiryango itishoboye igera kuri 258 yo mu Mirenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke yahawe inkunga zizayifasha kwikura mu bukene,...

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatawe muri yombi umusore w’imyaka 20 nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu...

IZIHERUKA

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho
AMAHANGA

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

by radiotv10
09/06/2025
0

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

09/06/2025
M23 yagaragaje icyavuye mu mirwano ikomeye yayihuje na FARDC

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

09/06/2025
Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

09/06/2025
Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

09/06/2025
Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

09/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Kiliziya Gatulika yateye ishoti inkunga z’abarimo Perezida yavuze icyo ibona kibyihishe inyuma

Kenya: Kiliziya Gatulika yateye ishoti inkunga z'abarimo Perezida yavuze icyo ibona kibyihishe inyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.