Tuesday, December 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuburo ku Baturarwanda ku mvura igiye kugwa mu minsi 10

radiotv10by radiotv10
21/11/2024
in MU RWANDA
0
Umuburo ku Baturarwanda ku mvura igiye kugwa mu minsi 10
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, kiratangaza ko mu gice cya gatatu y’ukwezi k’Ugushyingo 2024, hateganyijwemo imvura iri ku kigero kiri hejuru y’igisanzwe ndetse n’umuyaga uri hejuru, kikagira inama abantu gukaza ingamba zo kwirinda ingaruka zishobora kuba zirimo inkangu n’imyuzure.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Meteo Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, rigaragaza iteganyagiye kuva tariki 21 kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2024.

Iki kigo kivuga ko “Mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo 2024 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30), mu Rwanda hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 50 na milimetero 200. Imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa muri iki gice. Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi itandatu n’umunani.”

Iki kigo kigaragaza ko hari ibice biteganyijwemo kuzagwamo imvura iri hejuru iri hagati ya milimetero 170 na 200, iteganyijwe mu majyaruguru y’ Akarere ka Musanze, Burera, igice kinini cy’Akarere ka Rusizi, Nyamasheke na Nyamagabe ndetse n’igice gito cy’amajyepfo y’Akarere ka Karongi.

Naho Imvura iri hagati ya milimetero 140 na 170 iteganyijwe mu Karere ka Rutsiro Rubavu, Nyabihu, henshi mu Karere ka Nyaruguru, Nyamagabe, Karongi, Ngororero, Gakenke, Rulindo, Gicumbi, mu gice gisigaye cy’Akarere ka Musanze na Burera.

Naho ibice biteganyijwemo imvura iri hasi, ni mu gice kinini cy’Intara y’Iburasirazuba, no mu burasirazuba bw’Akarere ka Gasabo ndetse n’igice gisigaye cy’Akarere ka Gicumbi, ahateganyijwe kuzagwa imvura iri hagai ya milimetero 50 na 80.

Meteo Rwanda kandi yavuze ko mu Gihugu hose hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 10 ku isegonda.

Iki kigo cyakomeje gitanga ubujyanama, kigira kiti “Kubera umuyaga mwinshi uteganyijwe henshi mu Gihugu ndetse n’imvura izaba irimo

inkuba, ingaruka zikomoka ku muyaga mwinshi zirateganyijwe henshi mu Gihugu. Imvura iteganyijwe iri hejuru y’imvura isanzwe igwa ndetse n’iminsi yikurikiranya imvura igwa, ingaruka zirimo inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri ndetse n’imyuzure mu bishanga zirateganyijwe. METEO RWANDA iragira inama abantu bose ndetse n’ibigo bireba, gukaza ingamba zo kwirinda no kurinda ibyabo ingaruka zavuzwe haruguru.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − four =

Previous Post

Iminsi 1.000 irashize rwambikanye muri Ukraine: Twibukiranye iby’ingenzi byaranze iyi ntambara

Next Post

Hagaragajwe ishusho y’ibyaha byo guhohotera abarokotse Jenoside mu myaka itanu no mu mezi atatu byiyongereyemo

Related Posts

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
01/12/2025
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame; yashyize mu myanya abayobozi barimo Minisitiri w'Ubuhinzi mushya, n'Abanyamabanga ba Leta babiri barimo...

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

by radiotv10
01/12/2025
0

Hari abahoze ari abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Murara mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko mu...

Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Hatangajwe amagambo umwe muri batatu bakekwaho kwica umuntu bamukase ijosi yakundaga kumubwira

by radiotv10
01/12/2025
0

Abagabo batatu batawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Gisagara, bakekwaho kwica umugabo bamukase ijosi, barimo uwakundaga kumubwira...

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

by radiotv10
01/12/2025
0

Mu Mujyi wa Kigali hagiye gutangira gahunda nshya mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, izatuma nta modoka zihagarara umwanya...

RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

by radiotv10
01/12/2025
0

Mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu bikorwa...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
01/12/2025
0

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa umunyamakuru Djihad uherutse gutabwa muri yombi

01/12/2025
Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

01/12/2025
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Hatangajwe amagambo umwe muri batatu bakekwaho kwica umuntu bamukase ijosi yakundaga kumubwira

01/12/2025
Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

01/12/2025
RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

01/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe ishusho y’ibyaha byo guhohotera abarokotse Jenoside mu myaka itanu no mu mezi atatu byiyongereyemo

Hagaragajwe ishusho y’ibyaha byo guhohotera abarokotse Jenoside mu myaka itanu no mu mezi atatu byiyongereyemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa umunyamakuru Djihad uherutse gutabwa muri yombi

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.