Saturday, June 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe ishusho y’ibyaha byo guhohotera abarokotse Jenoside mu myaka itanu no mu mezi atatu byiyongereyemo

radiotv10by radiotv10
21/11/2024
in MU RWANDA
0
Hagaragajwe ishusho y’ibyaha byo guhohotera abarokotse Jenoside mu myaka itanu no mu mezi atatu byiyongereyemo
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rugaragaza ko kuva muri Nyakanga uyu mwaka, ibyaha byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byiyongereye, birimo uwishwe urw’agashinyaguro mu Karere ka Ngoma, ndetse no mu Karere ka Karongi hamaze gukorwa amadosiye 10 aregwamo abantu 25.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira avuga ko ibikorwa bigaragara mu birego byakirwa n’uru Rwego ku byaha byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo ibyo gukoresha amagambo ashengura umutima, kubatera ubwoba no kubashyiraho ibikangisho, gukubita no gukomeretsa, gutera amabuye hejuru y’inzu zabo, kuboherereza inyandiko zitera ubwoba zitagaragaza abazanditse, ndetse no kwica amatungo yabo.

Avuga ko hagati ya 2019 na 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwakiriye ibirego 2 660, biregwamo abantu 3 563.

Ati “Ubu guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside akaba ari icyaha cyihariye 50% y’ibyaha byose bikorwa, kigakurikirwa n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyo kiza kuri 21,8%, ibindi byaha bisigaye bikagenda bigabana iryo janisha risigaye.”

Dr Murangira avuga ko ibikorwa biza ku isonga muri iki cyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside, byiganjemo gukoresha amagambo amusesereza, no kwangiza imitungo ye.

Nanone kandi abakora ibi byaha, baba bafite icyabisembuye, nk’ubusinzi, n’amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka.

Dr Murangira ati “Ariko uko byakorwa kose ntakigomba kuba umusembura cyangwa imbarutso yo guhohotera umuntu runaka noneho yaba ari uwacitse ku icumu, itegeko ubwaryo rirabihana.”

Ingamba zigomba kurandura ibi, harimo gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, umuco w’amahoro, kugira ubworoherane, ariko no guhana abakora ibyaha nk’ibi.

 

Imibare ya vuba aha

Mu cyumweru gishize, mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, Nduwamungu Pauline wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yishwe aciwe umutwe, igihimba cye gishyirwa mu kimoteri kiri iwe, mu gihe umutwe waje gusangwa mu musarani iwe.

Dr Murangira avuga ko mu iperereza hafashwe abantu batandukanye, ariko mu ibazwa, uwitwa Nziza aza kwiyemerera ko ari we wishe nyakwigendera, ari na we werekanye aho yari yashyize umutwe we.

Avuga ko iperereza riri gukorwa ubu, ari iryo kumenya impamvu yatumye uyu Nziza yica nyakwigendera Pauline.

Ati “Kugeza ubu ntabwo RIB yahakana cyangwa ngo yemeze ko Nduwamungu Pauline yishwe kubera ko ari uwacitse ku icumu rya Jenoside.”

Umuvugizi wa RIB yagarutse ku bindi bikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside byabaye mu mezi macye ashize, nko mu Karere ka Ruhango, aho mu kwezi kwa Kanama (08) hishwe uwitwa Ntashamaje Enatha, ndetse haza gufatwa abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe, ubu bakaba barafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Mu Karere ka Karongi, kuva muri Nyakanga (07) kugeza mu kwezi k’Ugushyingo (11) 2024 hamaze gukorwa amadosiye 10 ajyanye n’ibyaha byakorewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aregwamo abantu 25.

Naho mu Karere ka Kayonza, na ho hishwe abantu babiri, ndetse hakaba harafashwe abantu babiri bakekwaho uruhare mu iyicwa ryabo.

Dr Murangira avuga ko “RIB Ihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ikababwira ko Leta ibitayeho kimwe n’abandi Banyarwanda na bo tukaba tubahumuriza, ariko tubabwira ko ibi byaha tugomba gufatanya tukabwirwanya ndetse tukabwira abantu bakagira umuco w’ubworoherane tukikuramo ingengabitekerezo ya Jenoside kuko utazayikuramo, byanze bikunze amategeko azayimukuramo.”

Yaboneyeho kubwira byumwihariko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside, ko ukubuko k’ubutabera kuzagera aho kukabageraho, kuko Leta y’u Rwanda idashobora kwihanganira umuntu washaka gusubiza inyuma ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari bwo musingi wubakiweho u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − one =

Previous Post

Umuburo ku Baturarwanda ku mvura igiye kugwa mu minsi 10

Next Post

Iby’ingenzi ku mutoza uri mu beza ku Isi wafashe icyemezo cyanyuze abakunzi b’ikipe atoza

Related Posts

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho kwica ateraguye ibyuma umugore bari bamaranye amezi abiri babana,...

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

by radiotv10
13/06/2025
0

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha,...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

by radiotv10
13/06/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere...

IZIHERUKA

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
MU RWANDA

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

14/06/2025
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

14/06/2025
Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

14/06/2025
Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

13/06/2025
Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi ku mutoza uri mu beza ku Isi wafashe icyemezo cyanyuze abakunzi b’ikipe atoza

Iby’ingenzi ku mutoza uri mu beza ku Isi wafashe icyemezo cyanyuze abakunzi b’ikipe atoza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.