Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Habayeho impinduka zitunguranye mu masezerano y’umutoza w’umunyabigwi Guardiola

radiotv10by radiotv10
22/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Habayeho impinduka zitunguranye mu masezerano y’umutoza w’umunyabigwi Guardiola
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko bivuzwe ko Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola agiye kongera amasezerano y’umwaka umwe, byaje kwemezwa ko yongera ay’imyaka ibiri atoza iyi kipe yahesheje ibikombe binyuranye.

Uyu mutoza w’Umunya-Espagne, Josep Guardiola Sala uzwi ku mazina ya Pep Guardiola, yongereye amaseserano muri Manchester City y’imyaka ibiri kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, akaba agiye guca agahigo ko kuba umutoza wa kabiri utoje Manchester City imyaka myinshi (10) nyuma ya Les McDowall wayitoje imyaka 13 kuva 1950 kugeza mu 1953.

Pep Guardiola mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ku bihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko ashobora gutandukana na Manchester City kubera ko Umunya-Espagne mwene wabo wari ushinzwe imikino muri iyi kipe Txiki Begiristain yatangaje ko atazakomezanya na yo, asubiza ko yishimiye umushinga yatangiye kandi agifiye byinshi byo gukora.

Yagize ati “Ndumva mfite ibyishimo bidasanzwe kuba nongereye amaseserano. Ibyavuzwe nta gaciro bifite kuko mwabibonye ko nongereye imyaka ibiri. Nishimiye umushinga natangiye aha, kandi ndacyafite byinshi byo gukorana n’iyi kipe.”

Pep Guardiola yashatswe cyane n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ngo asimbure Gareth Southgate, gusa biza kurangira akazi gahawe Thomas Tuchel kuko Pep yari yabahakaniye.

Pep Guardiola yageze muri Manchester City mu mpera za 2016 amaze gutwarana nayo ibikombe 18 birimo UEFA Champions League, ari na yo rukumbi Manchester City yatwaye, ndetse n’ibikombe bitandatu bya Shampiyona y’Abongereza.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 16 =

Previous Post

Rusizi: Amakuru mashya ku kibazo cyatumaga hari abadatora agatotsi ijoro ryose

Next Post

Umuyobozi uturutse mu Bushinwa yagaragaje isano Igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ku mutekano

Related Posts

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

by radiotv10
13/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain bakunze kwita Bacca, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga, ahamya ko ari itangirira...

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki...

Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje itariki ntarengwa iyi kipe izaba yamaze kubona umutoza mushya wayo, ndetse anagaruka...

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

by radiotv10
09/12/2025
0

Uwari Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Brigadier General Déo RUSANGANWA, ntakiri kuri uyu mwanya kubera izindi nshingano z’akazi ke ka...

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

by radiotv10
09/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague yifurije umugore we isabukuru nziza y’imyaka ine bamaze bakoze ubukwe bemeranyijwe...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi uturutse mu Bushinwa yagaragaje isano Igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ku mutekano

Umuyobozi uturutse mu Bushinwa yagaragaje isano Igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ku mutekano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.