Abatwara ibinyabiziga, bagaragarijwe ibyo bagomba kwitwararikaho muri ibi bihe by’imvura nyinshi iri kugwa mu Rwanda, basabwa kugenzura niba udukoresha duhanagura ibirahure (essuie-glaces) dukora neza ndetse no kugenzura ko amapine y’ibinyabiziga adashaje.
Byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, mu gihe mu bice binyuranye by’Igihugu hakomeje kugaragara imvura nyinshi iri gutera imyuzure n’inkangu ndetse n’ubunyerere mu mihanda y’ibitaka.
Ni nyuma yuko Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), gitangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo 2024 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’isanzwe igwa muri iki gihe; hagati ya milimetero 50 na milimetero 200.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko kubera imvura nyinshi, abatwara ibinyabiziga bakwiye kwitwararika kugira ngo birinde impanuka za hato na hato.
Yagize ati “Mu bihe by’imvura usanga imihanda yanyereye, indi yaretsemo amazi, iyarengewe n’inkangu ndetse hariho n’ibihu bituma utwaye adashobora kureba imbere.”
Yakomeje agira ati “Abatwara ibinyabiziga bagomba kwitwararika, bakanagenzura ibinyabiziga byabo ko nta mbogamizi byabateza kandi bikaba bifite icyemezo cy’ubuziranenge. Uduhanagura ibirahure (essuie-glaces) tugomba kuba dukora neza, amatara yaka ndetse na feri zikora neza, abafite amapine ashaje na bo bakaba bagirwa inama yo kuyasimbuza kandi bakirinda kugendera ku muvuduko mwinshi.”
ACP Rutikanga kandi yanagiriye inama abatwara ibinyabiziga, ko mu gihe imvura ari nyinshi ndetse bigaragara ko amazi yabaye menshi mu mihanda, bagomba kujya baparika bagategereza ko umuhanda wongera kuba nyabagendwa, ariko nanone ntibaparike munsi y’ibiti cyanwa hafi y’imikingo ishobora kuriduka.
RADIOTV10