Monday, December 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abatwara ibinyabiziga mu Rwanda bahawe umuburo muri ibi bihe

radiotv10by radiotv10
26/11/2024
in MU RWANDA
0
Abatwara ibinyabiziga mu Rwanda bahawe umuburo muri ibi bihe
Share on FacebookShare on Twitter

Abatwara ibinyabiziga, bagaragarijwe ibyo bagomba kwitwararikaho muri ibi bihe by’imvura nyinshi iri kugwa mu Rwanda, basabwa kugenzura niba udukoresha duhanagura ibirahure (essuie-glaces) dukora neza ndetse no kugenzura ko amapine y’ibinyabiziga adashaje.

Byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, mu gihe mu bice binyuranye by’Igihugu hakomeje kugaragara imvura nyinshi iri gutera imyuzure n’inkangu ndetse n’ubunyerere mu mihanda y’ibitaka.

Ni nyuma yuko Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), gitangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo 2024 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’isanzwe igwa muri iki gihe; hagati ya milimetero 50 na milimetero 200.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko kubera imvura nyinshi, abatwara ibinyabiziga bakwiye kwitwararika kugira ngo birinde impanuka za hato na hato.

Yagize ati “Mu bihe by’imvura usanga imihanda yanyereye, indi yaretsemo amazi, iyarengewe n’inkangu ndetse hariho n’ibihu bituma utwaye adashobora kureba imbere.”

Yakomeje agira ati “Abatwara ibinyabiziga bagomba kwitwararika, bakanagenzura ibinyabiziga byabo ko nta mbogamizi byabateza kandi bikaba bifite icyemezo cy’ubuziranenge. Uduhanagura ibirahure (essuie-glaces) tugomba kuba dukora neza, amatara yaka ndetse na feri zikora neza, abafite amapine ashaje na bo bakaba bagirwa inama yo kuyasimbuza kandi bakirinda kugendera ku muvuduko mwinshi.”

ACP Rutikanga kandi yanagiriye inama abatwara ibinyabiziga, ko mu gihe imvura ari nyinshi ndetse bigaragara ko amazi yabaye menshi mu mihanda, bagomba kujya baparika bagategereza ko umuhanda wongera kuba nyabagendwa, ariko nanone ntibaparike munsi y’ibiti cyanwa hafi y’imikingo ishobora kuriduka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − twelve =

Previous Post

U Rwanda na DRCongo bongeye kwicara ku meza y’ibiganiro: Menya ibyaganiriweho

Next Post

Ukuriye Kiliziya muri Congo yavuze ku mubano w’Igihugu cye, u Rwanda n’u Burundi

Related Posts

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

by radiotv10
15/12/2025
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga, yagaragarije Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, amatariki yagiye...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

IZIHERUKA

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge
MU RWANDA

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

by radiotv10
15/12/2025
0

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

15/12/2025
Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

14/12/2025
Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

14/12/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

13/12/2025
Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukuriye Kiliziya muri Congo yavuze ku mubano w’Igihugu cye, u Rwanda n’u Burundi

Ukuriye Kiliziya muri Congo yavuze ku mubano w’Igihugu cye, u Rwanda n’u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.