Saturday, July 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ukuriye Kiliziya muri Congo yavuze ku mubano w’Igihugu cye, u Rwanda n’u Burundi

radiotv10by radiotv10
26/11/2024
in MU RWANDA
0
Ukuriye Kiliziya muri Congo yavuze ku mubano w’Igihugu cye, u Rwanda n’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Arikiyepiskopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Karidinali Fridollin Ambongo Besungu uri mu Rwanda, yavuze ko nubwo umubano utifashe neza hagati y’Igihugu cye, u Rwanda n’u Burundi, ariko abaturage b’ibi Bihugu uko ari bitatu ntakibazo bafitanye.

Kardinali Fridollin Ambongo Besungu uri mu Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024 aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abepiskopi muri Afurika na Madagascar (SECAM), aho ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege i Kanombe yakiriwe n’abarimo Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda.

Yanitabiriye igitambo cy’Ukarisitiya cyo kwakira abitabiriye iyi nama, cyayobowe na Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Pawulo.

Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bishamikiye kuri Kiliziya Gatulika mu Rwanda, Pacis TV na Kinyamateka, Karidinali Fridollin Ambongo Besungu yagarutse ku bibazo biri mu karere k’ibiyaga bigari byatumye haza igitotsi mu mubano wa bimwe mu Bihugu.

Uyu mushumba ukunze kugaragaza ibitagenda mu Gihugu cye cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’amakosa akorwa n’ubutegetsi bwacyo, yavuze ko Kiliziya Gatulika izakomeza gusaba abanyapolitiki kwimakaza inzira y’amahoro n’imibanire myiza y’Ibihugu.

Yagize ati “Twebwe nk’Abashumba, ubutumwa twifuza gutanga ni uko abaturage b’ibi bihugu uko ari bitatu, bakeneye amahoro. Tukaba dusaba abayobozi kubaka amahoro arambye kugira ngo abaturage bagire amahoro kandi bikorere imirimo yabo ntakibahutaza.”

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bimaze igihe bifitanye ibibazo byatumye umubano wabyo uzamo igitotsi, kimwe n’uw’u Rwanda n’u Burundi.

Karidinali Ambongo yavuze ko nubwo haba hariho ibyo bibazo byose, ariko abatuye ibi Bihugu, bo bakomeza kuba abavandimwe.

Ati “Icyo tubona nka Kiliziya, ni uko Abaturage b’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Congo ntakibazo bafitanye.”

Avuga ko Kiliziya Gatulika idafite ububasha bwo gukemura ibibazo bya Politiki, ariko ko icyo ikora ari ugutanga inama z’ibyakorwa kugira ngo amahoro aboneke, ndetse no gutanga urugero rwiza.

Ati “Kiliziya nta bubasha ifite bwo gukemura ibibazo bya politiki ibihugu bifitanye. Nyamara ifite ubutumwa bwo guhanura; Kiliziya igerageza kubwira Abategetsi b’ibihugu, ariko ikigaragara ni uko batatwumva […] Niba twebwe nka Kiliziya dushobora kubana, tugashyikirana; twibaza impamvu ku bayobozi ba Politiki bo bidakunda.”

Karidinali Ambongo yaje mu Rwanda nyuma y’umunsi umwe gusa asabye urubyiruko rw’Abanyekongo kwamagana gahunda ya Perezida w’Igihugu cyarwo, Felix Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga.

Igitambo cya misa cyayobowe na Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda
Cyarimo kandi Karidinali Ambongo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 2 =

Previous Post

Abatwara ibinyabiziga mu Rwanda bahawe umuburo muri ibi bihe

Next Post

Icyo Urukiko rwashingiyeho rutegeka ko umwarimu wari ufungiye ‘kwiba imodoka’ arekurwa

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyabihu: Akarere kahaye karibu umwarimu wari wasezeye ku kazi nyuma akisubira akanikingiza

Icyo Urukiko rwashingiyeho rutegeka ko umwarimu wari ufungiye ‘kwiba imodoka’ arekurwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.