Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe icyakurikiye nyuma y’amashusho y’imodoka itwara indembe yagaragaye iri gupakirwamo sima

radiotv10by radiotv10
26/11/2024
in MU RWANDA
0
Hatangajwe icyakurikiye nyuma y’amashusho y’imodoka itwara indembe yagaragaye iri gupakirwamo sima
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko hamenyekanye amakuru y’imbangukiragutabara yagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga iri gupakirwamo imifuka ya sima, ndetse ko ababikoze bamaze guhanwa.

Aya mashusho yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryacyeye, aho benshi bibazaga ukuntu imodoka isanzwe yifashishwa mu gutwara abarwayi, yaba iri gukoreshwa mu gutwara sima.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu watangaje bwa mbere aya makuru ndetse n’aya mashusho, yagize ati “Umuntu ampaye iyi video yongeraho amagambo agira ati ‘Ibi bintu birakwiye koko! Sima muri ambulance”

Mu butumwa buherekeje aya mashusho, uyu munyamakuru yakomeje agira ati “Mubajije aho byabereye ati ‘Mbibonye muri group biri gutrending [biri gukwirakwira] cyane, ubwo mu gitondo turamenya ababiri inyuma.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, asubiza kuri ubu butumwa bw’uyu munyamakuru, yavuze ko aya makuru yamenyekanye, ndetse n’ababikoze bakaba bamenyekanye.

Dr. Sabin Nsanzimana yagize ati “Aya makuru y’iyi ambulance twayamenye, kandi ababikoze bahanwe.”

Minisitiri w’Ubuzima, yakomeje atanga umuburo ku batwara izi modoka zitwara abarwayi, avuga ko zidakwiye gukoreshwa ibindi bitari ibyo zagenewe.

Ati “Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru, undi wese wabona ambulance ikoreshwa nabi yahamagara 912.”

Imbuga nkoranyambaga zikomeje gutuma hamenyekana amakuru y’ibikorwa nk’ibi bibi, aho mu cyumweru gishize hagaragaye amashusho y’umugabo bivugwa ko yahoze ari Pasiteri akubita umugore mukuru, bivugwa ko yari arimo kumwishyuza amafaranga amurimo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 5 =

Previous Post

Nyanza: Imvura nyinshi yatumye inkuru mbi itaha mu muryango w’umwana w’imyaka 6

Next Post

Bwa mbere mu Rwanda abari n’abategarugori bagiye kurushanwa mu mukino umenyerewe ku bagabo

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere mu Rwanda abari n’abategarugori bagiye kurushanwa mu mukino umenyerewe ku bagabo

Bwa mbere mu Rwanda abari n’abategarugori bagiye kurushanwa mu mukino umenyerewe ku bagabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.