Thursday, September 24, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku kibazo cy’abanyeshuri bagaragaye binjira mu kigo cy’ishuri basimbutse igipangu

Hatanzwe umucyo ku kibazo cy’abanyeshuri bagaragaye binjira mu kigo cy’ishuri basimbutse igipangu

Nyuma yuko hagaragaye abanyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri (G.S) Cyahafi mu Karere ka Nyarugenge binjira cyangwa bagasohoka muri iki kigo cy’ishuri basimbutse igipangu, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwemeje ko hari irembo ry’iri shuri ryafunzwe ku mpamvu z’umutekano w’abanyeshuri, ariko hari irindi bakoresha.

Ni nyuma yuko umunyamakuru Ndahiro Valens Papy atangaje amakuru y’aba banyeshuri binjira muri iki kigo cy’ishuri basimbutse igipangu, avuga ko byatewe no kuba harafashwe icyemezo cyo gufunga amarembo.

Uyu munyamakuru ukunze gukora inkuru z’ubuvugizi yagize ati “Abanyeshuri n’Ababyeyi barerera mu kigo cy’Amashuri cya GS Cyahafi baratabaza ngo kukarengane abana barimo gukorerwa ko kubasaba kwinjira mu kigo babanje kuzenguruka mu gihe bari bafite amarembo basanzwe binjiriramo yafunzwe n’umuyobozi w’ikigo bikaba birimo gutuma bamwe mu bana binjira basimbutse.”

Uyu munyamakuru wamenyesheje iki kibazo inzego zinyuranye zirimo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, yakomeje yibaza agira ati “Ese nihagira umwana uhavunikira birabazwa nde?”, Agakomeza agira ati “Ababyeyi barasaba ko Umuyobozi wiki kigo yabumva aya marembo agakingurwa”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yemeye ko koko hari amarembo y’iri shuri yafunzwe ariko ko hari impamvu yumvikana yatumye bikorwa.

Ati “Irembo ryavuzwe rya GS Cyahafi ryafunzwe ku mpamvu z’umutekano w’abanyeshuri, kuko ryegereye umuhanda uhanamye unyuramo imodoka nini, kandi hafi yawo hakaba ruhurura nini idapfundikiye hose.”

Yavuze ko iki kigo cy’Ishuri gisanzwe gifite irindi rembo rikoreshwa n’abanyeshuri. Ati “Kandi cyasabwe gushyiraho umuzamu uhoraho wo kubayobora no kubafasha kwambuka no kugera ku ishuri batekanye.”

Yaboneyeho gusaba ababyeyi barerera muri iri shuri kwibutsa abana babo gukoresha irembo ryagenewe abanyeshuri, no gukomeza kubatoza  kumvira amabwiriza bahabwa n’ikigo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + eleven =