Friday, September 25, 2026
RW|EN
SIPORO

U Rwanda rwatahukanye umwanya wa 6 mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball

U Rwanda rwatahukanye umwanya wa 6 mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo yasoreje ku mwanya wa 6 mu mikino y’Igikombe cya Afurika cya Volleyball kimaze iminsi kibera muri Tunisie.

Umukino wa nyuma iyi kipe yakinnye muri iri rushanwa mu ijoro ryo kuri uyu wa 4, yatsinzwe na Egypt amaseti 3-0 (25-16, 25-21, 26-24), birangira iyi Egypt ibaye iya 5, u Rwanda rusoza Igikombe cya Afurika ku mwanya wa 6, nk’uko byari byagenze mu mwaka wa 2023 ubwo irushanwa nk’iri ryaherukaga kuba, rikaba ryari ryabereye muri Egypt.

Mbere yo gukina na Egypt, u Rwanda rwari rwatsinze Nigeria amaseti 3-1, n’ubundi mu guhatanira imyanya hagati y’uwa 5-8, mu gihe Egypt yo yari yatsinze Ghana amaseti 3-2.

Mu mikino y’amatsinda u Rwanda rwari rwakinnye, rwatsinze DR Congo na Central Africa gusa, rutsindwa na Cameroun amaseti 3-1.

Kubera ko u Rwanda rwari rwasoje ari urwa 2 mu itsinda, rwahise ruhura na Gambia mu mukino twakwita uwa kamarampaka, maze rwihaniza Gambia ku maseti 3-0.

Aha, u Rwanda rwahise rubona itike ya 1/4, aho rwatsinzwe na Tunisie amaseti 3-0, bituma rujya gukinira imyanya.

Kuri uyu wa 5, ni bwo hari bukinwe umukino wa nyuma w’iri rushanwa uri buhuze Cameroun na Tunisie ku isaha ya Saa Moya z’umugoroba.

Cameroun yageze ku mukino wa nyuma itsinze Algerie amaseti 3-1, hanyuma Tunisie na yo ikaba yari yatsinze Morocco amaseti 3-1.

Uyu mwanya u Rwanda rusorejeho, nk’uko byari byagenze muri 2023, bisa neza n’uko abakobwa na bo byagenze, kuko bo baheruka kuba aba 4 muri Afurika, na bo bikaba ari ko byari byagenze mu mwaka wa 2023 ubwo irushanwa ryaberaga muri Cameroun.

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − one =