Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yashimye inzego z’umutekano uko zihutiye gukurikirana no gufata ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuhanzi w’icyamamare Moses Matovu wapfuye nyuma yo gukomeretswa n’umugabo bahuye ubwo yavaga gusura umugore mu gitondo cya kare.
Moses Matovu, umwe mu bashinze itsinda rya Afrigo Band ndetse akaba yarabaye umuyobozi waryo igihe kirekire, yapfuye afite imyaka 77 nyuma yo gukomereka bikomeye ubwo yategerwaga i Kampala.
Uyu muhanzi yapfiriye ku Bitaro bya Kibuli kuri uyu wa Kane, tariki 24 Nzeri 2026, nyuma yo gukomereka muri iki gitero cyabereye mu gitondo cya kare mu gace ka Makindye.
Polisi ya Uganda yatangaje ko iri gukurikirana urupfu rwe nk’ubwicanyi, ndetse ko hari umugabo ukekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi wari wahise ahunga.
Umuvugizi wa Polisi ya Kampala Metropolitan, Rachael Kawala, yavuze ko umugore wari kumwe na Matovu igihe yakomerekeraga yafashwe, akaba ari gufasha abashinzwe iperereza kumenya uko ibyabaye byagenze.
Amakuru mashya yatangajwe na Daily Monitor na Nile Post avuga ko Matovu yari yasuye uwo mugore iwe ahagana saa 05:30 za mu gitondo. Polisi yavuze ko ubwo bombi bavaga aho hantu, bahuye n’umugabo bikekwa ko yari asanzwe afitanye umubano n’uwo mugore.
Kawala yavuze ko abashinzwe iperereza bakeka ko hagati ya Matovu n’uwo mugabo habayeho guhangana, ariko ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye ibikomere byaje kumuviramo urupfu.
Umumotari ni we wajyanye Matovu ku Bitaro bya Kibuli kugira ngo avurwe, ariko aza kuhatakariza ubuzima nyuma.

Polisi yavuze ko yamaze kumenya uwo mugabo ukekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi kandi ko iri gukurikirana aho aherereye. Abashinzwe iperereza kandi bari gusuzuma ibimenyetso byakusanyijwe aho ibyaha byabereye.
Ku ikubitiro, hari amakuru yavugaga ko Moses Matovu yari yagabweho igitero ubwo yari mu nzira ajya ku musigiti gusenga mu masengesho yo mu gitondo. Icyakora, amakuru mashya yatangajwe na Polisi avuga ko bishobora kuba byarabereye hanze y’inzu y’umugore yari yasuye, nyuma yo guhura n’umugabo ukekwaho ubu bugizi bwa nabi.
Polisi yagaragaje ko aya makuru akiri mu rwego rw’iperereza kandi ko hakiri gukorwa ibindi bikorwa byo kumenya neza uko urupfu rwa Matovu rwabaye.
Nyuma y’uko ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu afashwe, General Muhoozi Kainerugaba yashimiye inzego z’umutekano zakoranye mu kumufata.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, General Muhoozi yemeje ko hari uyu mugabo ukekwaho kwica uyu muhanzi, yamaze gufatwa, ndetse ashimira inzego z’umutekano uburyo zakoranye ibakwe kugira ngo afatwe.
Yagize ati “Ndashimira inzego zose z’umutekano zikora mu rwego rw’imikoranire y’inzego z’umutekano, ku bwo kwihutira gufata ukekwaho kuba ari we wakoze ubwicanyi bwakorewe umuhanzi w’icyamamare Moses Matovu.”
General Muhoozi yakomeje agira ati “Ukekwa witwa Nsamba Arnold uzwi nka Sitenda ari mu maboko yacu. Azashyikirizwa ubutabera kandi amategeko azokurikizwa.”
Moses Matovu yari umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda, akaba yaragize uruhare rukomeye mu mateka ya Afrigo Band, rimwe mu matsinda yamamaye cyane mu muziki w’icyo Gihugu.


RADIOTV10